Ngoma: Hari ibihano bigiye gushyirirwaho ku bangiza imikindo mu mujyi wa Kibungo

Abatuye mu mujyi wa Kibungo ndetse n’abahakorera barasaba ko isuku isigaye iwurangwamo yasigasirwa ku buryo uwashaka kwangiza ubusitani burimo ndetse n’imikindo,yahanwa by’intangarugero.

kwamamaza

Mu gihe umujyi wa Kibungo uzengurutswe n'imihanda ya kaburimbo itamirijwe ubusitani burimo imikindo ,ku buryo abaturage batagihura n’ikibazo cy’umukungugu cyangwa icyondo.

Abaturage bo muri uyu mujyi ndetse n’abahatemberera bishimira ibyo bikorwaremezo byabegerejwe, kuko byatumye umujyi wabo ugira isuku.

Gusa basaba ubuyobozi kubafasha bugahangana n’abashobora kuba bakangiriza ibyo bikorwa by’umwihariko ubusitani bwashyizwemo.

Umwe yagize ati "umuntu uza kwangiriza ibyiza twakoze twamufata nk'umugome wese wangiriza ibyo tugezeho, aho kugirango abibungabunge ahubwo agashaka kubyangiriza yakagombye kujya ahanwa, bagashyiraho itegeko rizajya ribahana kugirango nibura ibisigayeho byose tubibungabunge bimere neza abadusuye bose, abanyamahanga ndetse n'abanyarwanda bataza iwacu ikibungo bajye baza bahasanga isuku".

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,avuga ko kuba harakoreshejwe imbaraga mu gushyira ibikorwaremezo mu mujyi wa Kibungo ndetse hakanashyirwamo n’imikindo kugira ngo ugire isuku,bidakwiye ko hari uwabyangiza dore ko ibyo byatwaye ingengo y’imari y’amafaranga,bityo agasaba abaturage kwitwararika, bakirinda kubyangiza kuko uzafatwa abyangiza hari ibihano bimuteganyirijwe.

Yagize ati "ibi bikorwa turi kugenda dukora ni ibikorwa by'isuku y'umujyi wacu wa Ngoma ariko bitwara n'ingengo y'imari, turashishikariza abaturage bagenda kugira umuco w'isuku, kwanduza umujyi haba kujugunya hasi icupa, ibyo rwose ku bufatanye n'inama njyanama hagiye gushyirwaho ibihano bizajya bihana abantu bitwara gutyo ariko icyo tubashishikariza ni ukutagongwa nibyo bihano".     

Imihanda ya kaburimbo izenguruka umujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma,ireshya n’ibilometero umunani n’igice,ku nkengero zayo hakaba hari ubusitani bugizwe n’imikindo ndetse n’ibindi byatsi by’imitako.

Usibye ibyo kandi, iyi mihanda izengurutswe n’amatara amurikira abakora ibikorwa by’ubucuruzi mu masaha y’ijoro ndetse n’abawugenda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Mar 1, 2023 - 08:16