Abagana ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi barasaba kwegerezwa ubuvuzi bw’indwara zikomeye

Abagana ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi barashimira ubuyobozi bw’Ibitaro by’akarere ka Nyarugenge n’ihuriro ry’abaganga b’Abakiristu mu Rwanda, ku gikorwa cyo kubegereza ubuvuzi bwa zimwe mu ndwara byabasabaga urugendo rurerure mu kujya kwivuriza kure.

kwamamaza

Indwara zirimo iz’amaso, iz’amenyo n’indwara zitandura nka diabete, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi usanga zivurirwa kuva ku rwego rw’ibitaro bikuru by’uturere kuzamura, nyamara bamwe mu baturage bagana ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi mu murenge wa Mageragere, babwiye Isango Star ko ibi bibagora, bityo barashimira ibitaro by’akarere ka Nyarugenge byafatanyije n’urugaga rw’abaganga b’Abakiristu mu Rwanda, mu kubegereza ubuvuzi bw’izi ndwara.

Umwe yagize ati "serivise twaje gushaka hano zisanzwe ziba ku bitaro bikuru nuko twumvise hano hari abaganga b'inzobere bikaba byatumye tuza hano, turasaba ubuvugizi tukegerezwa abaganga b'inzobere bakaza kuri ibi bitaro tukajya twivuza bitworoheye tutagiye ku bitaro bya Nyarugenge kuko biratugora kugerayo".  

Dr. Rwama Anicet, umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga b’Abakiristu mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa bagiteguye mu Rwego rwo kurushaho gufasha abarwaye ariko kandi banigisha abaturage uburyo bwo kwirinda izi ndwara akenshi usanga bishoboka ko zirindwa.

Yagize ati "twazanye n'abaganga bavura ariko twazanye n'abaganga bigisha uburyo bwo kwirinda izo ndwara zose, indwara z'amenyo, diabete, umuvuduko w'amaraso kugirango aba baturage hamwe n'uko turimo kubavura ariko icy'ingenzi dushaka hafi 80% ni ndwara zishobora kwirindwa".  

Niyongere Janvier, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi, ashimira iyi nyunganizi ku buvuzi basanzwe batanga, aravuga ko iyi gahunda yo kwegereza abaturage serivise z’ubuvuzi iramutse ishyizweho yafasha benshi kubona ubuvuzi bitabavunnye.

Yagize ati "biba bitanze ubutumwa, habayeho igikorwa ngaruka gihembwe cyangwa se rimwe mu kwezi bitewe n'ubushobozi cyangwa se rimwe mu mezi 6 hakajya habaho kwegereza ubuvuzi hasi kugirango bigabanye na za ngendo zitari ngombwa, byatanga umusaruro".  

Ni mu gihe bamwe mu baturage bagaragaza ko kuri zimwe mu ndwara bagerageza kuzivuza bagacibwa intege n’igihe bibatwara bajya gushakira ubuvuzi kure yabo kuko akenshi usanga ku bigo nderabuzima bibegereye batahabonera izo serivise bikabatera gusiragira mu nzego zisumbuyeho z’ubuvuzi bikabakururira guhagarika kutivuza.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 24, 2023 - 07:59