Kayonza: Umukecuru yambuwe inka ya Girinka ihabwa uwifite

Mu karere ka Kayonza mu kagari ka Karambi hari abaturage batabariza umukecuru w'imyaka 73 wambuwe Inka yahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, ihita ihabwa undi wishoboye nyuma yo gutanga ibihumbi 180 by'amafaranga y'u Rwanda.

kwamamaza

Mu gahinda kenshi kavanze n'ikiniga, mukecuru Esther Ryasasi w'imyaka 73 wo mu mudugudu wa Rwinsheke akagari ka Karambi umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, avuga ko inka yahawe muri gahunda ya Girinka yayambuwe n'ubuyobozi bw'akagari.

Ngo bayimwambuye nyuma y'uko arwaye abona ishobora kwicwa n'inzara, ayishyira ku mukwe we kugira ngo ayiteho noneho azayisubirane namara gutora agatege, gusa ngo bamubeshyeye ko yayigurishije, kandi yariteguraga kwitura iyayo y'amezi icyenda, bityo asaba ko yasubizwa inka ye agakomeza korora nkuko yabishakaga.

Abaturanyi ba mukecuru Ryasasi, bavuga ko bazi neza ko iyo nka itari yaragurishijwe ariko ngo batangajwe n'uko ubuyobozi bw'akagari na DASSO baje bakayizitura n'iyayo bavuga ko yagurishijwe, ubwo bakayiha uwishoboye wabahaye ibihumbi 180 by'amanyarwanda, bityo bagasaba ko yasubizwa Inka ye maze akitura nk'abandi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Karambi mu murenge wa Murundi, Izere Roger, ushyirwa mu majwi n'abaturage ko yagize uruhare mu kwambura Inka mukecuru Ryasasi akayiha undi muturage amuhaye amafaranga, avuga ko babikoze nyuma yo kumenya ko inka yagurishijwe, bityo ngo ibindi byabazwa veterineri w'umurenge.

Ati "amabwiriza avuga ko mu gihe umuntu yayigurishije ayamburwa igahabwa undi, ikirenze icyo ubusobanuro bwisumbuye ni umukozi w'umurenge ushinzwe ubworozi".

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, ku murongo wa Telefone yabwiye Isango Star ko bagiye gukurikirana icyo kibazo cya mukecuru Ryasasi wambuwe Inka yahawe muri gahunda ya girinka, maze kigahabwa umurongo.

Aba baturage kandi bo mu kagari ka Karambi muri Rwinsheke mu murenge wa Murundi, bavuga ko batumva impamvu abantu umunani bagurishije Inka za Girinka ntibakurikiranwe ariko uwayihaye umwana we ngo ayimurebere kubera ko arwaye azayisubirane akize we bakayimwambura, ibintu bavuga ko harimo akarengane maze bagasaba ko yarenganurwa.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jan 22, 2024 - 08:11