Abasoje kaminuza bize ubuvuzi bw'amatungo barahiriye kwinjira mu rugaga RCVD

Kuri uyu wa mbere Abanyeshuri baherutse gusoza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda bize ubuvuzi bw’amatungo barahiriye kwinjira mu rugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda (RCVD).

kwamamaza

Abanyeshuri barahiriye kwinjira mu rugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda bimwe mubyo bahawemo impanuro, ni uko bagomba kwitwara neza kuko bagomba kuba abanyamwuga mubyo bakora kuko bagomba kubungabunga ubuzima bw’amatungo ariko n’ubuzima bw’abanyarwanda muri rusange.

Ibi n’ibivugwa na Dr. Charles Kayumba umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda.

Ati "icyo tubatezeho muri sosiyete nuko baza bagafatanya natwe kugirango dufashe abantu benshi badukeneye mu buryo bwo guteza imbere ubuzima bw'amatungo, mu buryo bwo guteza imbere ubuzima bw'abantu kuko ntiwavuga amatungo utavuga na banyirayo, harimo ibikorwa byinshi, kurengera ubuzima bw'abantu no kurengera ubuzima bw'amatungo".   

Bamwe mu banyeshuri barahiriye kwinjira mu rugaga RCVD bavuga ko hari icyo nabo bagiye kugira uruhare mu buzima bw’amatungo n’inyamanswa zitandukanye.

Umwe ati "ni imbaraga nshya z'abantu bato, abarimo tuzabigiraho ariko n'abato turakenewe muri uyu mwuga". 

Undi ati "ni ugufatanya n'aborozi kuko hari ubumenyi umworozi aba asanganywe, ubwo bumenyi ni ukubuhuza n'ubwo twize". 

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ivuga ko kuba hari abaganga b’amatungo baje biyongera kubahari bizagabanya icyuho cy’abaveterineri bahari barimo n’abakora nabi bagasebya umwuga w’abaveterineri n’ibivugwa na Dr. Uwituze Solange umuyobozi mukuru wungirije muri RAB ushinzwe iterambere ry’ubworozi.

Ati "ni amaboko yandi twungutse mu mwuga, inzitizi dukunze kubona ni abaveterineri baba bazi ibintu mu nyandiko ariko mu gushyira mu bikorwa bakaba batabizi neza rimwe na rimwe bagakora amakosa ahombya aborozi ariyo mpamvu turimo tureba ko twagabanya ibintu byo gutuma abaveterineri bakora ku giti cyabo bagakorera mu matsinda". 

Abanyeshuri basoje amashuri barahiriye kwinijira mu rugaga rw’abaganga b’amatungo ni 46, baje biyongera ku bandi baganga b’amatungo basaga ibihumbi 4000 babarizwa hano mu Rwanda.

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Nov 22, 2023 - 13:46