Kirehe: Hari abahinzi b'umuceri basaba imbuga zo kuwanikaho

Abahinzi b'umuceri mu bishanga bya Sagatare na Nyakazenga mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, bavuga ko imbuga banikaho umuceri ari nkeya ibintu bituma umuceri wangirika bitewe no kubura aho bawanika.

kwamamaza

Aba bahinzi b'umuceri mu gishanga cya Nyakazenga ndetse n'icya Sagatare mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, bavuga ko bakanguriwe guhinga umuceri mu buryo bugezweho kugira ngo bongere umusaruro, ariko bagaragaza ko nubwo bawuhinga ukera, bafite ikibazo cy'imbuga zo kwanikaho kuko izihari ari nke kandi ntoya.

Bavuga ko mu gihe cy'isarura ry'umuceri,bahurira kuri izo mbuga bamwe bakabura aho banika bakanika mu bigunda undi ugahera mu mufuka bikawuviramo kwangiraka.

Aba bahinzi b'umuceri bavuga ko bitewe n'ibihombo bahura nabyo kubera kubura aho banika umuceri, bafashwa bakabona imbuga nini bawanikaho kuko bibangamira ubuhinzi bwabo.

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Nzirabatinya Modeste, avuga ko ubusanzwe muri ibyo bishanga bya Sagatare na Nyakazenga hari imbuga z'umuceri, ariko niba ari ntoya zitakibasha kwakira umuceri beza, bazajya kubasura kugira ngo barebe uko ikibazo giteye maze harebwe uko zakongerwa zikaba nini.

Ati "tuzabasura turebe imbuga ikenewe hanyuma tuzabishyira muri gahunda yacu, mu ngengo y'imari itaha tubafashe kubona ubwanikiro".  

Ikindi kandi, abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Sagatare na Nyakazenga mu murenge wa Musaza basaba ko bahabwa aho banurira umuceri kuko bawushyira mu mifuka ukamereramo iyo wabuze aho wanikwa cyangwa bakawurunda ku mashitingi, ubwo imvura yagwa amazi akawinjiramo rimwe akanawutembana.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Mar 25, 2024 - 09:58