Iburasirazuba: Abikorera barasaba guhabwa aho bazajya bamurikira ibyo bakora

Abikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba barasaba ko imurikagurisha ry’iyi ntara ryajya rimara iminsi myinshi kugira ngo babashe gucuruza kuko haba harimo abakiriya benshi ndetse bakanasaba guhabwa ahantu habo bigengaho bazajya bamurikira nta guhora basenya ibintu bibatwara amafaranga menshi.

kwamamaza

Imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba ryabaye ku nshuro ya 12, wabaye umwanya w’abikorera wo kugaragaza ibyo bakora, naho ku ruhande rwa Leta ngo ni umwanya wo kureba urwego ibikorerwa mu Rwanda bigezeho ndetse no kureba imbogamizi zirimo kugirango zicyemurwe birusheho kumera neza nkuko bikomeza bisobanurwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze.

Yagize ati “twe nka Leta bidufasha cyane kumenya ibikorerwa mu Rwanda tugeze he, turimo turakora iki, twabafasha iki ……… nka politike ya Leta ni ikintu cyiza kuko tugenda tumenya neza imbogamizi zirimo bikatworohera kuba twazibona ariko muri rusange abikorera barabishima cyane kandi natwe nka Leta twiteguye gukomeza kubafasha”.

Bamwe mu bikorera bitabiriye iri murikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba, bavuga ko ryatumye abakiriya babamenya ku buryo ibyo bazanye kumurika byagiye bishira bakazana n’ibindi nabyo bigashira, bityo bagasaba ko byaba byiza iminsi rimara igiye yiyongera ndetse rikaba kabiri mu mwaka.

Perezida w’abikorera mu ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko kuri ubu aho basanzwe bakorera imurikagurisha habatwara amafaranga menshi ndetse bikaba bitashoboka ko bakora iminsi myinshi bityo ko bari gushaka aho bazajya barikorera habo bigengaho.

Yagize ati “abantu bamuritse bakunze uburyo imurikagurisha ryacu ryateguwe kandi baranacuruje, kugeza uyu munsi barimo barasaba ko iminsi 12 ari mikeya nibura yakabaye nka 21, ku bijyanye naho gukorera turimo turashaka yuko twabona aho dukorera kuko biraduhenda cyane, ibyo twubaka turabisenya kandi bikadutwara amafaranga”.

Ku kijyanye no kongererwa iminsi imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba rimara ndetse no kubona aho bazajya bamurikira habo bigenga, Minisitiri Ngabitsinze avuga ko igisubizo cy’ibyo bibazo cyabonetse kuko akarere ka Rwamagana kamaze kwemerera ikibanza abikorera.

Ati “abikorera bashobora gufata ibyumweru 3 cyangwa 4 twe tuba twiteguye kubafasha mubyo bashaka byose, aho ribera hano I Rwamagana habonetse ikibanza, byari kuba byiza tugiye tujya mu karere kamwe tukajya n’ahandi”.

Imurikagirisha ry’intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya 12 ryari rimaze iminsi 11, abamurika bariyongereye bava ku 187 b’umwaka wa 2022 bagera ku 194 uyu mwaka, usibye abanyarwanda, ryitabiriwe kandi n’abakomoka mu bihugu nka Tanzania,Uganda,Ubuyapani ndetse na Misiri. Ku munsi abantu barigana basagaga 2500.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Aug 29, 2023 - 10:01