Abikorera barasabwa gushora mu bikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda n’ibigo biyishamikiyeho birasaba abikorera gushora imishinga mu bikorwa bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibishobora gufasha abaturage kurwanya ibyangiza ibidukikije cyane cyane bahereye mu batuye mu bice by’ibyaro.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatandatu (EICV6) bwerekanye ko ibicanwa by’ibanze umuturarwanda akenera cyane bicyiganjemo inkwi ndetse n’amakara, n’ubwo abakoresha Gaz nabo biyongereye ariko baracyari bake.

Madame Muhongerwa Christine umuhuzabikorwa wa Safer Rwanda umuryango ukwirakwiza amashyiga agabanya ibicanwa aravuga ko icyo kibazo gishobora kubonerwa umuti mu gihe abantu bakitabira gukoresha ayo mashyiga akoreshwa umunsi k’umunsi mu buryo bwo kugabanya ibicanwa byangiza ibidukikije.

Yagize ati "imbabura rero ku munsi nibura dushobora gukora nk'imbabura zigera kuri 500 zije rero ari igisubizo kugirango zifashe kurengera ibidukikije ku rwego rushimishije kuko turateganya nibura ibihumbi 200 by'imbabura mu myaka ine iri imbere, iyi mbabura igizwe nicyo twise runonko bifasha umuturage guteka bitari kuziko".    

Dr. Yvan Gasana ni umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’amashyamba aravuga ko icyo gishobora kuba igisubizo mu kurwanya iyangirika ry’ibidukikije, anagira icyo asaba inzego z’abikorera mu Rwanda.

Yagize ati "iki gikorwa ni indashyikirwa ku mpamvu yuko kizadufasha kubona izo mbabura zishobora kuba zagabanya ibicanwa kubera ko akenshi abaturage bakoresha ibicanwa ari amakara cyane cyane inkwi ariko noneho tubonye imbabura nkizingizi zikagabanya ibicanwa ku rwego rwa 80% cyangwa se na 90% ni igikorwa cy'indashyikirwa ndetse twanakwishimira yuko cyanakomeza ndetse n'abaturage bakaba bazikoresha, turabasaba gufatanyiriza hamwe tugafatanya kugirango uru rugamba rw'iyangirika rw'ibidukikije tubashe kurunesha twese hamwe".    

Bamwe mu baturage bazi ibijyanye no kurondereza ibicanwa hifashishijwe ubwo buryo baratanga ubuhamya.

Umwe yagize ati "iyi mbabura yaciye amakimbirane mu rugo iwacu twagiranaga n'abagabo bacu cyane ko hari igihe wagendaga ukaza ukamugaburira ibiryo byakonje cyangwa se umwana wabimuha ntabirye umwana ati Papa nabwiriwe". 

Undi yagize ati "ibicanwa byaragabanutse cyane iyo urebye amashyamba yarariho kera ntabwo ariyo akiriho kuri ubu, ahantu nakoreshaga imifuka 2 y'amakara ibihumbi 18 ariko ubungubu ntago njya ndenza ibihumbi 3 ku kwezi nkoresha iyi mbabura, mu buryo kwiteza imbere no kuzigama amafaranga byaranyoroheye". 

Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2018 na 2021, abatekeshaga inkwi bavuye kuri 79.9% bakagera kuri 77.7% , abakoresha amakara bava kuri 17.4% bagera kuri 17.5% naho abakoresha gaz bava kuri 1.1% bagera kuri 4.2%.

Iyi mibare igaragaza ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibicanwa bituruka ku bimera kigikomeye kandi gishobora no guteza ibindi bibazo bishingiye ku buzima nk’indwara z’ubuhumekero, iyangirika ry’amashyamba ndetse n’ihumana ry’ikirere, byose biganisha ku ngaruka zitari nziza ku hazaza h’ibidukikije.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Nov 7, 2022 - 07:18