Miliyari 9 zimaze gushorwa mu gufasha inganda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda, NIRDA, imaze gushora miliyari zisaga 9 mu mishinga ifasha inganda hagamijwe guteza imbere abafite inganda kubona ibikoresho bigezweho mu kongera umusaruro.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2018 ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda, NIRDA, yatangije gahunda ya Open Calls, intego ari uguhanga udushya mu guteza imbere ubushobozi bw'inganda zo mu Rwanda mu guhangana ku isoko mu gihugu no hanze, kongera inyungu, kohereza ibicuruzwa hanze no guhanga imirimo itanga umusaruro.

Iglesias Roa, ushinzwe imishinga y’ikigo cy'Ababiligi gishinzwe iterambere, Enabel mu Rwanda, imwe mu baterankunga bakomeye muri iyi gahunda ya open Calls aravuga ko iyi gahunda itanga icyizere ku iterambere ry’inganda.

Yagize ati “Mu gufasha ishoramari, tuba twiteze gutuma iryo shoramari rifasha mu bukungu bw’igihugu, no mu ihangwa ry’imirimo ndetse no kuzamura ubwiza bw’umusaruro. Rero tuzakomeza gufatanya mu kubakurikirana, tureba niba koko babasha gukoresha neza izo ibyo bikoresho”

Dr. Christian Sekomo Birame, Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda NIRD, arasaba abahawe inkunga kuyibyaza umusaruro, ndetse no gukomeza kwegera inzego zibishinzwe igihe cyose bakeneye ubufasha.

Ati "icyo dusaba inganda zacu n'abanyenganda bacu ni ugukoresha neza ubufasha bahawe, bakabubyaza umusaruro mu bikorwa byose biteza inganda imbere, NIRD izakomeza gukora ibishoboka byose kugirango yongere ikomeze ibubakire ubushobozi aho bukenewe ndetse tunabasaba gukomeza kwegera ishami ryacu ry'ubushakashatsi kuko hato na hato hari ibyo muba mukeneye gusuzuma, gupima ndetse no kunoza".   

Gahunda ya Open Calls, imaze gufasha inganda 38, ziri mu mpererekane nyongeragaciro 8 zirimo iz'ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi n'imyenda mu kubona ibikoresho bizifasha mu kongera umusaruro w'ibyo zikora, zahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda, aho inganda zibona inkunga igizwe ninkunga itishyurwa ya 50% indi 50% ikaba inguzanyo yishyurwa nta nyungu.

Muri iyi gahunda kandi hatangwa ubufasha bw’ubujyanama mu by'ubucuruzi ndetse n'ubufasha mu bya tekinike hagamijwe kongera ubushobozi n'ubumenyi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Oct 30, 2023 - 12:49