
KIGALI-Gasabo: Umugore n'umugabo bafashwe bakora Liquers zitujuje ubuziranenge bahitamo kwitwikiraho inzu ngo bahishe ibimenyetso.
Aug 1, 2025 - 16:16
Murenge wa Bumbogo mu ka Gali ka Zindiro, Polisi yafashe umugabo witwa Nzamwita Aimee w'imyaka 38 n'umugore we witwa Nyirarukundo Frotinee w'imyaka 34 bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage. Aba bafashwe Tariki ya 31/07/2025, Nyirarukundo Frotinee abonye Polisi yabatahuye ahitamo gutwika inzu Polisi irahagoboka.
kwamamaza
Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu kagali ka Zindiro, Polisi yafashe umugabo witwa Nzamwita Aimee (38) n'umugore we witwa Nyirarukundo Frotinee (34) bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage.
Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko NZAMWITA n'Umugore we NYIRARUKUNDO bakora inzoga zomubwoko bwa Liqueur, Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano bahise bajya murugo rwe umugabo arafatwa ngo abazwe ibyo akora, Umugore abonye umugabo amaze gufatwa yararikumwe n'Umwana munzu ahita afatisha umuriro Supanet n'uburiri bitangira kwaka agamiJe kuzimangatanya ibimenyetso, Ariko inzego z'umutekano zirawuzimya.
Nyuma yo kuzimya iyi nzu. hasanzwemo amacupa arimo inzoga za Liquor amacupa 624 ,Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga, ubwoko bw'inzoga bakoraga muburyo butemewe bayitaga One Sip Gin.
Abafashwe n'inzoga bakoraga bafungiye kuri Station ya Bumbogo ngo bashyikirizwe RIB, iperereza rirakomeje.
Ibyahiriye munzu bifite Aagaciro ka 5.820.000 RFW.
Kuri iyo tariki kandi, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu karere ka Gasabo na Kicukiro ryafashe abantu 3 bacuruza ibibyabwenge by'urumogi na Kanyanga.
Mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu ka Gali ka Kidashya, hafatiwe umugabo witwa Nzabandora Claude (40) afite Urumogi ikiro 1 na Kanyanga Litiro 06.5 akaba yarafatiwe iwe murugo ari naho yabicururizaga, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Jabana ngo akorerwe Dosiye ijyanwe mu bugenzacyaha.
Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagali ka Kabeza, hafatiwe Nahayo Fulgence w'imyaka 38 na Nshimiyimana Theoneste w'imyaka 40, bafite Urumogi ibiro 4 na bule 176, kuri ubu bafungiye kuri Station ya Gahanga ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha.
Polisi y'u Rwanda irihanangiriza abantu bose biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage ndetse ko bazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw'abaturage, iranihanangiriza kandi Abishora mu biyobyabwenge ibagira inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Amafoto





kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


