Ibiyobyabwenge biri mu bitera uburwayi bwo mu mutwe

Mu gihe isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buzima bwo mu mutwe, u Rwanda narwo rugaragaza ko abafite ibibazo byo mu mutwe bagenda biyongera ariko cyane cyane urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge akaba arirwo rwiyongera.

kwamamaza

Tariki 10 Ukwakira ni umunsi wahariye kwita ku buzima bwo mu mutwe aho imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko ku isi yose hari abantu barenga miliyari bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu gihe isi yiziha uyu munsi Isango Star yaganiriye na Emmanuel Habiyaremye inzobere mu kuvura abafite ibibazo byo mu mutwe agaragaza zimwe mu ndwara zikunda kugaragara kuri bamwe mu bakunda kubagana.

Ati "kumva wihebye kuba ushobora kwikura mu bandi, kuba ushobora gutekereza no kwiyahura, ibyo byose ni bimwe mu bimenyetso by'agahinda gakabije, nko kugira ubwoba bwinshi cyane bukabije kuburyo bushobora kubangamira akazi ukora umunsi ku munsi, ndetse no kugira igicuri".    

Bamwe mu baturage nabo bemeza ko ibiyobyabwenge ari bimwe mu bikomeje gutuma abantu bagira ibibazo byo mutwe.

Emmanuel Habiyaremye inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe yavuze kandi ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge ari imwe mu mpamvu zatuma umuntu agira uburwayi bwo mu mutwe ariko anagira inama abantu kwivuza hakiri kare kuko izi ndawara zikira.

Yagize ati "kubera iterambere rihari ndetse n'ibiyobyabwenge bigenda byinjira ibindi bisohoka bareba n'imbuga nkoranyambaga, hariho uburyo basigaye bakoresha ibiyobyabwenge kandi nabyo bishobora kwangiriza ubuzima bwo mu mutwe, hari uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira hari n'ubuvurwa bagafata imiti y'igihe kirekire". 

Mu Rwanda ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe imibare igaragaza ko igenda yiyongera kuko umwaka wa 2020/2021 hari abarwayi 21,993, baza kwiyongera bagera 96.357 mu 2021/2022.

Imibare kandi igaragaza ko hejuru ya 70% ari urubyiruko rufite ibibazo bikomoka ku biyobyabwenge n’inzoga.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 11, 2023 - 15:40