Kigali: Abaturiye amagaraje babangamiwe n'akajagari k'imodoka ziparikwa ku mihanda

Abaturiye ahakorerwa umurimo wo gukanika ibinyabiziga byapfuye (amagaraje), mu mujyi wa Kigali barataka kubangamirwa n’ibinyabiziga byapfuye usanga biparikwa mu muhanda bikabangamira urujya n’uruza.

kwamamaza

Ubusanzwe, mu mabwiriza yo gutangiza igaraje harimo kuba igishushanyo cy'imiturire aribyo kihateganyiriza, kubungabunga ibidukikije no kudaparika ibinyabiziga mu muhanda kugirango bidateza akajagari.

Bamwe mu baturiye ahari amagaraje bavuga ko aya mabwiriza yirengagizwa kugeza aho hari hamwe usanga n’ibinyabiziga byaparitswe ku mihanda bikarinda bihasazira.

Umwe ati "imbogamizi zikunze guhura n'abashoferi bagenzi babo kuko niho babisikanira bikaba byateza impanuka cyangwa bigatuma n'abagenzi badatambuka uko bikwiriye, icyagakozwe ni ubuvugizi bw'ukuntu ibyo bibazo byakemuka bakareba ahandi hantu hisanzuye izo modoka bazikorera". 

Ni ikibazo CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali avuga ko hari aho kigaragara, ariko akagira inama abafite amagaraje kukirinda, bitabaye ibyo bakabihanirwa.

Ati "icyo twe twemera imodoka ishobora gupfira ku muhanda niyo mpamvu bashyira n'ibimenyetso mumuhanda mugihe bagishaka ubutabazi kugirango bayihavane ariko ntabwo imodoka yarara ku muhanda ntabwo byemewe, abantu baziparika bakigendera bakaba bakora iryo kosa badutungire agatoki ntabwo byemewe, igaraje ridafite parikingi ihagije ba nyiraryo baba bagomba gushaka parikingi ihagije ku buryo n'izitarakorwa zibona aho ziparika, biragendana n'abantu bakorera imodoka ku muhanda batazinjijemo imbere mu igaraje, ntabwo imodoka iparikwa ku muhanda ntabwo bishoboka".         

Nubwo nta mubare uzwi w'amagaraje uri mu gihugu, urugaga rw'abafite amagaraje bagaragaza ko abari mu rugaga ari 300.

Nyamara imibare y'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro kikagaragaza ko hari amagaraje 1274 atanga imisoro.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 13, 2024 - 14:55