Ibikorwa by'Intore byateje imbere igihugu mu buryo bugaragara

Mu gihe mu gihugu hose hari Intore zisaga 77,800 ziri mu bikorwa by’Urugerero rudaciye ingando, zikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu, harishimirwa ibikorwa uru rugerero rwagezeho mu myaka itandukanye n’ibyo rwiyemeje kugeraho muri uyu mwaka.

kwamamaza

Nkuko biri muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1, 2017- 2024) mu nkingi y’imiyoborere, ingingo ya 106 iteganya kwimakaza umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubupfura, ubudahemuka, ubwisungane no gukunda igihugu, kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye Abanyarwanda b’ingeri zose, gahunda y’urugerero ikomeje guteza imbere igihugu binyuze mu bikorwa by’Intore zitabira urugerero.

Bamwe mu ntore ziri kwitabira urugerero rudaciye ingando bishimira ibikorwa bakora cyane ko bibagirira akamaro ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange, nkuko bamwe bo mu murenge wa Rugarika akarere ka Kamonyi babivuga.

Umwe ati "bifite akamaro kanini kuko abenshi turangiza kwiga hari ibyo tutaramenya nko kubaka ariko hari ibyo tumenyera hano, ubu nkubu ndi kubibona niyo nakubakisha inzu yanjye namenya aho bipfira naho bitari gupfira". 

Jean De Dieu Nkurunziza umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi avuga ko abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bari mu bikorwa by’urugerero rudaciye ingando babafasha mu bikorwa by’ingenzi cyane.

Yagize ati "urugerero aho rukozwe rusiga ibikorwa bifatika, urubyiruko turafatanya tukubakira abantu amazu, umuntu udafite icumbi iyo aribonye tubikesha urugerero twumva ari umusanzu ukomeye izi ntore ziba zitanze". 

Muri iyi gahunda y’urugerero abayikora bibanda ku bikorwa bifiye akamaro abaturage b'aho batuye ariko usanga bisozwa bifite agaciro gakomeye kuko babikorana imbaraga n’umwete.

John Ruhinda umukozi wo muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ushinzwe gutegura ibikorwa by’itorero no kubikurikirana avuga ko urugerero rudaciye ingando rwagize akamaro kandi n’ubu muri uyu mwaka ariko bizagenda.

Agira ati "ibikorwa by'Intore ziri ku rugerero rudaciye ingando bimaze kugera ku musaruro ufatika, mu mwaka ushize bakoze ibikorwa bifite agaciro karenga hafi miliyari 3, ayo mafaranga mu mezi atarenga 3 biba bifashije igihugu mu ngengo y'imari gitegura ya buri mwaka". 

Urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 rwatangiye tariki 25 Nzeri ruzasoza mu Ukuboza uyu mwaka, rukaba rwitabirwa n’Intore zisaga 77,800.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kamonyi

 Oct 20, 2023 - 14:59