
Kayonza : Yishwe n'ikirombe ubwo yacukuraga amabuye y'agaciro
Aug 19, 2025 - 14:13
Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara akagari ka Kawangire, umusore w'imyaka 23 y'amavuko yishwe n'ikirombe ubwo yacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
kwamamaza
Uyu nyakwigendera Izabayo Aron yari asoje amashuri yisumbuye, akaba yari ategereje kujya kwiga muri kaminuza.
Amakuru avuga ko ku munsi wo kuwa mbere saa mbiri za mu gitondo ubwo imvura yagwaga, ngo yajyanye n'abandi bana muri icyo kirombe, yinjira mu isumu noneho urubuye rumugwaho ku gice cy'umutwe n'ibitugu ahita yitaba Imana.

Bamwe mu bo bari kumwe babonye ibyo bibaye baratabaza, abandi bariruka baratoroka, noneho abaturage bahageze basanga iryo buye ryamuguyeho hasigaye amaguru, nibwo bakuyeho iryo buye bamukuramo ryamwangirije umutwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukara w'umusigire Mukaniyonsenga Lea, yemereye Isango Star iby'aya makuru, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi butemewe n'amategeko.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


