Abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho cyane cyane mu bihe bikomeye by'ibiza bagahabwa ubutabazi

Ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rirasaba inzego zitandukanye z'ubuyobozi kwita ndetse no gukurikirana abafite ubumuga cyane cyane mu gihe cy'ibiza biterwa n'imihindagurikire y'ibihe bakajya babateguza ndetse bakabafasha mu buryo bworoshye kubona amakuru y'iteganyagihe. Ibi babisabye ubwo kuri uyu wa Kane iri huriro ryagiranye ibiganiro ku rwego rw'igihugu n'abafite ubumuga barebera hamwe uko bazajya bitabwaho mu gihe cy'ibiza.

kwamamaza

Mu kiganiro ku rwego rw'igihugu abafite ubumuga bagiranye n'ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda, bamwe mubafite ubumuga bagaragaje imbogamizi bakunze guhura nazo mu bihe by'ibiza aho usanga bibagora kwitabara mu gihe ntabufasha bahawe.

Umwe ati "kwitwara mu gihe kibiza mfite ubumuga byarangoye cyane, kubona nari ndi n'umubyeyi umwana wanjye yarahangayitse cyane kubyo n'iyi saha we sinshobora kumutuma aho twari turi ngo yemere kujyayo".

Nyuma y'ibiganiro bagiranye n'iri huriro, abafite ubumuga bizeye ko bagiye kujya bafashwa mu bihe bikomeye by'ibiza cyane cyane kujya bahabwa amakuru y'integuza ku mihindagurikire y'ikirere.

Kuruhande rw'ihuriro ry' imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda bavuga ko mugihe inzitizi abafite ubumuga bahura nazo zirimo kutabonera amakuru y'iteganyagihe ku gihe, inzego zitandukanye z'ubuyobozi zigomba gukorana kugirango abafite ubumuga babonere amakuru ku gihe nkuko Eugene Twagirimana umukozi wa NUDOR ushinzwe ibikorwa by'ubushakashatsi n'ubuvugizi abigarukaho.

Ati "iyi nama ku mbogamizi abafite ubumuga bahura nazo mu bihe by'ibiza twayiteguye ijyanye n'inshingano NUDOR ifite zo gukora ubuvugizi ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga kugirango izo mbogamizi zitekerezweho, ubutumwa duha izindi nzego nuko abafite ubumuga ibibakorerwa bigomba kumvikana mu rwego rw'uburenganzira".  

Ni ikiganiro cyibaye nyuma y'ubushakashatsi NUDOR yakoze mu bice byo mu ntara y'Iburengerazuba biherutse kugirwaho n'ingaruka ziturutse ku biza mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka aho abarenga 439 bafite ubumuga bazahajwe bikomeye n'ibiza.

INKURU YA ERIC KWIZERA / ISANGO STAR  KIGALI

 Sep 22, 2023 - 15:52