Nyamagabe - Tare: Bagenda ibilometero 10 basunitse ku igare uwatabarutse bashaka aho bashyingura

Mu Karare ka Nyamagabe bamwe mu batuye mu Murenge wa Tare, barasaba ko bahabwa irimbi bazajya bashyinguramo ababo mu gihe batabarutse kuko iryo bari basanganywe ryuzuye ubu bakaba bakora urugendo rurenga ibilometero 10 bajaya gushaka aho bamushyingura.

kwamamaza

Abafite ikibazo cyo kutagira aho bashyingura ababo mu gihe batabarutse aha mu Murenge wa Tare, biganjemo abo mu tugari turimo Mujuga, na Gasarenda. Bifuza ko bafashwa kubona irimbi kuko bibagora nkuko bakomeza babisobanura.

Umwe yagize ati “hano nta rimbi muri aka gace kuko aho umuntu tumujyana bisaba gukora nk’ibilometero 10, irindi ryaruzuye”.

Undi yagize ati “bamujyana ku igare, bamushyira mu isanduku bakamuheka ku igare bakamujyana. Ibyiza nuko tugize amahirwe nka Leta ikadushakira nk’irimbi hafi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand avuga ko iki kibazo cyabagezeho nk’abayobozi, bategereje ko inama njyanama y’akarere igifataho umwanzuro hakaboneka ubutaka bwakorwamo irimbi.

Yagize ati “ni ikibazo twatangiye, ni ugushaka aho bavana irimbi, akarere nti kagifite ubutaka 100%, bwose busigaye buri kuri minisiteri y’ibidukikije ariko hari ububa buri kuri minisiteri ariko bukoreshwa n’akarere, icyo twatangiye gukora ni ukugirango turebe ese ubwo butaka twabona mu kagari ka Nkumbure ni ubuhe, abakozi bacu bagezeyo barahapimye noneho ubundi inama njyanama igafata umwanzuro wo kuvuga ngo ubutaka bugiye gukoreshwa iki n’iki”. 

Aba baturage bagaragaza ko mu gihe baba begerejwe irimbi hafi, byabomora n’ibikomere byo mu mutima kuko ngo gutwara ku igare cyangwa mu ngobyi uwitabye Imana bagakora urugendo rurenga ibilometero 10, basanga bidaha icyubahiro uwitahiye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Jun 16, 2023 - 09:15