Akamaro ko gusezerana imbere y'amategeko ku bashakanye

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bushishikariza buri muturage gusezerana n’uwo bashakanye kugira ngo birinde ibibazo bituruka ku kuba batarasezeranye imbere y’amategeko birimo amakimbirane no kubura serivisi zimwe na zimwe.

kwamamaza

Iyo uganiriye n’abagabo bafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko n’abagore bashakanye bavuga ko mbere babanaga binyuranyije n’amategeko bikabangamira iterembere ry’urugo bashinze.

Si abagobo gusa kuko n’abagore babo bahamya ko umugore utarashyingiwe n’umugabo byemewe n’amategeko ahora afite impungenge ko yazamusenda.

Umwe yagize ati "tutarasezerana hari serivise nyinshi nashoboraga kuba najya kwaka ntizikunde kubera ko ntasezeranye". 

Undi yagize ati "iyo utarasezerana imbere y'amategeko ntagaciro uba ufite aba ari ibintu biraho, birashoboka ko ashobora kumuta batarasezeranye".  

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko gusezerana ku bashakanye ari ingenzi ari nayo mpamvu Madame Umwali Pauline umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka karere akangurira buri muturage utarashyingiwe kubikora.

Yagize ati "gusezerana bifasha umuryango nubwo wenda haba n'imiryango isezerana ejo ukabona bagiye muri gatanya n'amategeko arabiteganya ariko aba ari bakeya, umucamanza mbere yo gutanga gatanya nawe abanza kunga abamugeze imbere kureba niba hari impamvu ikomeye ituma basenya umuryango kuko iyo basenye umuryango ba bana babo barakomereka, bagira ibikomere byo ku mutima, abana ni byiza ko barerwa n'ababyeyi bombi bagakura bafite intekerezo nzima, imiryango mizima niyo yegerana igakora igihugu, tudafite imiryango mizima n'igihugu cyacu cyaba nta ejo heza hacyo hahari".      

Aka karere ka Gasabo kanaherutse gushyingira imiryango 40 irimo abagabo bari barataye abagore babo kubera ko abo bashakanye babyaye abana bafite ubumuga, bemeye gusezerana nyuma yo kuganirizwa  n’ubuyobozi bw’akarere.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 19, 2022 - 08:47