Kigali : Hatangijwe ukwezi k'ubukangurambaga kwahariwe imiyoborere myiza

Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kigali, akagari ka Nyabugogo ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwatangije ukwezi k'ubukangurambaga kwahariwe imiyoborere myiza aho abayobozi baganiriye n'abaturage ndetse banacyemura bimwe mu ibibazo biba bitarakemuwe n'izindi nzego.

kwamamaza

Abayobozi batandukanye mu mujyi wa Kigali bakiriye ibibazo by'abaturage ndetse bungurana ibitekerezo ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku miyoborere myiza kugira ibibazo by’abaturage bikemurwe.

Atangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku miyoborere myiza, umuyobozi w'umujyi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho y'abaturage, Urujeni Martine yasabye abaturage kwirinda amakimbirane atuma bahora mu manza kuko nabyo bidindiza iterambere ko ahubwo ko bakwiye kumvikana bigacyemuka mu bwumvikane.

Yagize ati "kudahora mu makimbirane n'abaturanyi, kudahora mu makimbirane nabo twashakanye,kudahora mu makimbirane n'abantu batandukanye, gahunda yo kwirinda amakimbirane ni gahunda duhora dutozwa kandi ni twebwe ifitiye akamaro". 

Yavuze kandi ko uku kwezi kuzarangwa no gusura abaturage, bagategwa amatwi ku bibazo bafite bikaba byabonerwa ibisubizo bakanigishwa kuri gahunda zitandukanye za leta.

Yakomeje agira ati ubuni ubukangurambaga twatangije mu kwezi kw'imiyoborere akaba rero ari gahunda tugiye kugira gahunda yihariye yo gusura abaturage ku mirenge kugirango tuganire nabo, tuganire kuri gahunda zitandukanye z'igihugu ariko kandi na none dukemure ibibazo bitandukanye byaba bibangamiye, rero nubwo hasanzwe hari gahunda zo gukemura ibibazo by'abaturage ariko muri uku kwezi  tuzashyiramo imbaraga, tuzabikora noneho ku buryo burushijeho kugirango turebe uko dukemura ibibazo by'abaturage. 

Abaturage bitabiriye itangizwa ry’ukwezi k'ubukangurambaga kwahariwe imiyoborere myiza bigishijwe kuri gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, kuzigamira abana, guhosha amakimbirane mu ngo, n'ibindi, ibi bizakomeza ukwezi kose abayobozi bazenguruka umujyi wa Kigali.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Oct 11, 2022 - 09:13