
Kayonza: Imvura y’umuyaga yishe abantu bane, barimo batatu bo mu muryango umwe
Oct 16, 2025 - 19:36
Mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Murama, imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kane, itariki ya 16 Ukwakira (10) 2025, yahitanye abantu bane barimo batatu bo mu muryango umwe, isenya amazu atandatu y’abaturage.
kwamamaza
Iyi mvura yasenye cyane utugari twa Muko na Rusave, aho abaguye muri ibyo biza barimo umukobwa, umwana we n’umusaza wabo bari bavuye guhinga, umuvu ukabasanga mu nzira urabatembana.
Iyi mvura yibasiye cyane utugari twa Muko na Rusave, aho mubo yahitanye harimo umukobwa n'umwana we ndetse na Musaza we bari bavuye guhinga, iguye ibasanga mu nzira umuvu urabatembana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yahamirije Isango Star iby'ayo makuru y'imvura yahitanye abantu igasenya n'amazu.
Mu bindi iyi mvura yahitanye harimo amatungo magufi ariko ihene umunani ndetse n'imyaka y'abaturage yatembanwe n'umuvu.
Kugeza ubu, ibarura ry'ibyangirijwe n'imvura rirakomeje, aho bishoboka ko umubare w'abantu bahitanwe nayo uza kwiyongera.
Inzego z’ibanze ziri gukomeza gukusanya amakuru ku byangiritse byose, mu gihe bishoboka ko umubare w’abahitanywe n’iyo mvura ushobora kwiyongera.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


