Kayonza: Baricwaga bakajugunywa mu masimu yacukurwagamo amabuye y'agaciro , ubwicanyi ndengakamere bwakorewe i Rwinkwavu muri Jenoside

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bavuga ko Abatutsi bishwe n'interahamwe muri Jenoside zikabajugunya mu masimu atandukanye yacukurwagamo amabuye y'agaciro, byaragoranye kubakuramo bitewe n'imiterere y'ayo masimu, bagasaba ababajugunyemo gutanga amakuru kugira ngo imibiri yabo ivanwemo ishyingurwe mu cyubahiro.

kwamamaza

I Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk'uko bimeze ubu, hakorerwaga ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amasimu yacukurwagamo ayo mabuye muri Jenoside yifashishijwe n'interahamwe n'abasezerewe mu gisirikare bose bayobowe na Col. Rwagafirita, aho bamaraga kwica Abatutsi bakabajugunyamo.

Munyeragwe Jean Claude, umwe mu barokokeye i Rwinkwavu ati "Jenoside iba ibyo birombe byacukuwe n'abakoroni mu rwego rwo gucukura amabuye nibyo abakoze Jenoside bifashishije cyane kubera ubwicanyi ndengakamere bwari hano kugirango batemo imiryango y'abantu kugirango hatazagira n'uburyo bwo kubakuramo bushoboka ariko kubera ko ari ibirombe babikoraga babishaka kugirango abantu bazavamo".     

Komiseri ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu muri IBUKA ku rwego rw'igihugu, Ndatsikira Evode, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rwinkwavu, ari umwanya wo gutuma abishe Abatutsi bakabajugunya mu masimu, bagira umutima w'ubumuntu wo kwerekana amasimu babajugunyemo kugira ngo imiryango yabo ibabone bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati "aha kiba ari igihe cyiza abo basize batabye mu myobo, kiba ari igihe kugirango ubizi akiranuke n'umutima kuko ariwe ubizi wenyine aba yarabaye nk'irimbi, uwo muntu aba asa nk'ushyinguye mu mutima we, ni igihe cy'uko uyu muntu uzi aho umuntu atabye areka kuba irimbi ry'uwo muntu akabivuga umutima ugacya".   

Hon. Depite Mushimiyimana Lydia, umudepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, avuga ko Jenoside yakorerwaga Abatutsi itazongera kubaho ukundi, agasaba abarokotse gukomera kandi bakiteza imbere kugira ngo abashakaga kubarimbura bazicuze icyo babikoreye ndetse asaba n'abishe Abatutsi muri Jenoside, kugaragaza aho babashyize kugira ngo imibiri yabo iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati "abagize uruhare muri Jenoside nabasaba kugira ubutwari bwo kwegera abo mwahemukiye mukabaha amwe mu makuru bifuza kumenya ku babo, ntabwo ibyo abacitse ku icumu basaba biremereye, kumubwira gusa uti dore umuntu wawe twamushyize muri uyu mwobo byaba bishoboka ko akurwamo agakurwamo akamushyingura, akamwunamira hanyuma umutima we ukaruhuka".     

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 4600. Ni mu gihe abishwe bakajugunywa mu bisimu byacukurwagamo amabuye y'agaciro i Rwinkwavu, byananiranye kubakuramo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Mu rwego rwo kubaha icyubahiro, amasimu abiri bajugunywemo yarubakiwe ariko Abarokotse Jenoside bagasaba ko hashyirwaho ibimenyetso by'amateka bigaragaza neza Jenoside yahakorewe.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Apr 15, 2025 - 07:50