Harasabwa ko gukemura ibibazo by'abaturage byashyirwa mu mihigo y'uturere

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rurasaba ko gukemura ibibazo by’abaturage byashyirwa mu mihigo n’inzego bireba kugirango birusheho gukemuka kuko hari aho usanga byirengagizwa n’inzego zibishinzwe nyamara biri mu nshingano zarwo.

kwamamaza

Ageza ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’umwaka 2022-2023 y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi ndetse na gahunda z’uru rwego z’umwaka 2023-2024, Nirere Madaleine Umuvunyi mukuru yagaragaje ko mu ngendo uru rwego rugirira mu turere dutandukanye rukemura ibibazo by’abaturage ruhura n’imbogamizi z’ibibazo byinshi akenshi bitari ngombwa kuko ngo rusanga byakagiye mu mihigo y’inzego z’ubuyobozi by’umwihariko bw’ibanze kuko byakemurwa kare bitabaye ngombwa ko hitabazwa Umuvunyi.

Abadepite n’Abasenateri mu nteko ishinga amategeko bibaza ahubwo ikibura kugirango iki cyemezo kibe cyashyirwa mu bikorwa kuko ngo byaba ari igisubizo cyatanga umusaruro ku bibazo abaturage baba bafite.

Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine akomeza avuga ko n'ubwo hari ibiba biri munshingano z’uturere ariko ngo n’iyo bidakemutse bikomeza bigakurikiranwa kugeza umuntu ahawe ubutabera.

Ati "iyo tubonye ibibazo bitakemutse dukomeza gukurikirana, hari ibiba biri mu nshingano z'uturere nko kurangiza imanza, n'ubwo urwego rw'umuvunyi rwabibasaba ariko hari urwego rufite inshingano mu kurangiza imanza, niba ari ibindi bikorwa bigomba gukorerwa umuturage, niba ari ikibazo cyagaragaye ugasanga biratinze, nkibyo ngibyo biba bireba urwo rwego n'ubwo twakigaragaza ariko urwego rudafitemo ubushake cyangwa rutabikoze biba ari ikibazo".     

Mu turere 10 tw’u Rwanda urwego rw’Umuvunyi rwagezemo rukemura ibibazo rwakiriye ibibazo bigera ku 3315, gusa muri ibyo 86% byarakemutse, ibyinshi muri ibyo byigabanyije mu byiciro 5 bishingiye ku bibazo by’ubutaka, ukutishimira imikirize y’urubanza, imanza zaciwe n’inkiko zitarangizwa, ibishingiye ku kwimura abantu ku nyungu rusange ndetse n’ibibazo ku y’iyindi mitungo atari ubutaka.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 19, 2023 - 13:32