Amayeri y'abacuruza abantu niyo akibangamiye gutahura iki kibazo

Amayeri akoreshwa n’abantu bagiye gucuruza abandi ni imwe mu ntwaro ituma hari abacuruzwa batabizi nk’uko abaganiriye na Isango Star bacurujwe babitangaje.

kwamamaza

Bamwe mu bacurujwe bagaragaza ukuntu gucuruzwa byaje batabizi mu mayeri akomeye, Umukobwa w’umunyarwandakazi twahaye izina rya Keza waganiriye na Isango Star avuga ko akirangiza kwiga amashuri yisumbuye umuntu yamusezeranyije kumuha akazi na we arabyemera ajya hanze y’u Rwanda nyuma yisanga arimo gucuruzwa we na bagenzi be bakabasambanya.

Yagize ati "byabaye 2015 yansezeranyije akazi keza, twagiye turi abakobwa 3, twese adusezeranya akazi keza, turagenda dusanga ni akabari, niho urugamba rwatangiye ,niho yaduhuzaga n'abagabo batandukanye kandi akabidutegeka ku ngufu, abagabo bakaba aribo bamuhemba bakadusambanya". 

Keza akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye kugira amakenga kugira ngo nabo batazacuruzwa nk’uko nawe byamugendekeye ariko kandi n’ababyeyi ko bakwiye kwita ku bana babo bakabaha bimwe mu by'ibanze kugirango badakururwa n'aba bacuruza abantu.

Yakomeje agira ati "yadusezeranyije umushahara w'amafaranga menshi, icyo ni ikintu gikurura abantu, gerageza kwiyakira kuko ugomba kunyurwa muri duke ufite".

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga nyafurika y’iminsi 4 yiga kuri iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyangwa ubucakara bugezweho, yateguwe n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Me. Ibambe Jean Paul ni umukozi wa Legal Aid Forum ushinzwe kubaka ubushobozi ,akavuga ko amayeri y'abacuruza abantu ariyo akibangamiye gutahura iki kibazo.

Yagize ati "uyu munsi nta soko wabona nkuko kera byari biri tuzi ko habaho ubucakara abantu bagacuruza abantu, nta soko rihari, ariko mu byukuri tujya twumva abantu bagiye gukorera mu bihugu byo hanze, bakakwishyurira itike y'indege cyangwa se bakagushakira viza ariko wagerayo ugasanga ugiye gukora mu rugo, bagiye ku gucuruza ukore uburaya".

Bukeni Tete Waruzi ,Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga ku Isi  urwanya ubucakara (Free the  Slaves) nawo wateguye inama avuga ko iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu cyeze ku isi ari nayo mpamvu buri wese akwiye guhangana nacyo.

Yagize ati "turabizi ko muri iki gihe ubucakara by’umwihariko bwisunze icuruza ry’abantu ni ibikorwa byeze ku isi ,aho  gitwara amadolari y'Amerika arenga miliyari  ari nayo mpamvu abantu bakomeza kubigira ibanga ,iki kibazo kibangamiye by’umwihariko umugabane w’Afurika aho abagore n’abakobwa bajyanwa gucuruzwa bagasambanywa ,hakenewe imikoranire ya buri nzego mu bihugu byose kugira ngo duhangane n’iki kibazo".

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera Theophile Mbonera avuga ko mu Rwanda ubu bucuruzi bw’abantu buhari n’ubwo budakabije ariko kandi ko ikibabaje ari uko aba babukora bashobora kubukorera mu bindi bihugu ariko bukanyura mu Rwanda.

Yagize ati "mu Rwanda ntabwo ikibazo cyo gucuruza abantu gihari cyane, hari n'ubucuruzi bushobora gukorwa butari gukorerwa mu Rwanda cyangwa se butari gukorerwa abanyarwanda ahubwo abajyanwa gucuruzwa bakambukira mu Rwanda".

Inzobere mu by’amategeko zivuga ko ubu bucuruzi bw'abantu buri mu byaha bikomeye ku isi ,icyakora mu Rwanda hari amategeko abuhana aho iyo ubukora ahamwe n’icyaha igihano gishobora kugera ku myaka 25.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Nov 23, 2022 - 07:01