MINAGRI yatangije uburyo bushya bwo gukingira inkoko zikiri mu maturagiro

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yatangije uburyo bushya bwo gukingira amatungo magufi nk’inkoko, aho binyura mu maturagiriro maze zigakingirwa ku buryo burambye kugirango ubwo bworozi bukorwe mu buryo bwizewe kandi burusheho gutanga umusaruro ndetse bunasimbure ubwari busanzwe.

kwamamaza

Dr. Solange Uwituze Umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB), by’umwihariko akaba ashinzwe ubworozi, arasobanura kuri ubu buryo bushya bwo gukingira inkoko zikiri mu ituragiriro.

Yagize ati "biradufasha kwirinda indwara, icyo iyi gahunda ije kudufasha ni ukugirango za ndwara zose zajyaga ziteza ibibazo mu borozi zikingirwe zikiri mu maturagiro hanyuma imishwi tuzajya duha abanyarwanda igende yamaze kubona ubwirinzi".    

Bamwe mu borozi b’inkoko bavuga ko iyi gahunda ije ari igisubizo kuribo kuko ngo akenshi bagorwaga n’inshuro bakingiragamo cyangwa se ntibizere uko byakorwagamo.

Umwe ati "byatugoraga cyane kuko twakingiraga inkingo 4 kandi icyo gihe biba bisaba byinshi, bisaba kubanza kuzicisha inyota kugirango zize kunywa urukingo neza, bidusaba amazi y'isoko, kujya kuruzana kandi mu gihe gito ku buryo rutari butinde munzira naho tuzivana ugasanga turahakemanga. Turabyishimiye ko noneho inkoko izajya iza ikingiye, turumva tunezerewe". 

Remmy Twagirimana umwe mu bavuzi b’amatungo bamaze gukorana n’iyi gahunda yiswe prevent mu bihugu bitandukanye aravuga ko ari gahunda yizewe haba ku nkoko zororerwa kuribwa n’izitanga amagi.

Yagize ati "inkingo zikoze ku buryo umushwi ukingiye ku munsi wa mbere urukingo rudashobora kugira icyo ruyitwara kandi ni urukingo rushobora gutangwa rukaba rwafasha mu buzima bw'umushwi wose kugeza igihe cyose......"  

MINAGRI isaba abakora mu bworozi bw’inkoko gushyira imbaraga mu bwa kijyambere cyane cyane ko ababukora kugeza ubu ari 32% by’aborozi b’inkoko bose.

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu myaka iri imbere Abanyarwanda benshi bazaba barya inyama z’inkoko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star

 Jul 14, 2023 - 08:53