Kayonza: Aborozi b’inka biteze umusaruro mu guhinga 70% ny’inzuri zabo

Aborozi b'inka bo mur’aka karere baravuga ko gahunda yo kubemerera guhinga 70% by'inzuri zabo babona izatanga umusaruro. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko hari aborozi batarabasha gushyira mu bikorwa iyo gahunda ariko bugiye gukomeza kubashishikariza kubikora kugira ngo bazabashe kwihaza mu biribwa no kubona ibiryo by'amatungo.

kwamamaza

Aborozi b'inkabo  mu karere ka Kayonza bavuga ko nyuma y'uko Guverinoma ibahaye uburenganzira bwo guhinga 70% by'inzuri zabo, bakororera kuri 30%, batangiye kugerageza kubishyira mu bikorwa. Bemeza ko babona bizatanga umusaruro bakabona ibitunga Inka zabo.

Ku rundi ruhande ariko, bavuga ko bafite imbogamizi zo kubona aho bahunika ibisigazwa by'imyaka bazasarura kugirango bazabigaburire inka mu gihe cy'izuba.

Umwe muribo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “turabibona nk’ababitangiye turabibona kuko natwe twatangiye ubu ngubu, nkanjye nahinzemo hegitari eshatu n’igice, ubu tuyisaruye neza na biriya bigorigori tukabisya tukabiha inka tubona hari icyo byazamura mu gihe cy’izuba. Turabona ari igisubizo nubwo tutarabigeraho neza, bitangiye buhoro buhoro.”

Undi ati: “ iyo 70% kuyihinga, njyewe narayihinze ni igisubizo. Ikibazo twarihuse, batubwiye vuba turihuta kuko ntabwo twateguye aho tuzasarurira bya bisigazwa! Ntabwo dufite amahangari, nicyo kibazo nabonye, niyo mbogamizi mbonye kandi imvura iragwa. Twihutiye ghinga vuba abenshi tbadafite amahangari, abenshi bagiye kubitemera hasi, batangiye kubihingiraho ngo bizabe ifumbire y’ubutaha, ni ukuvuga ngo bya bisigazwa ntabwo bizagira akamaro.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, avuga ko hari aborozi bashyize mu bikorwa iyo gahunda ya MINAGRI na MINALOC yo guhinga 70%  hanyuma bakororera ahasigaye hangana na 30%, ariko yemeza ko hari abatarabyubahiriza.

Icyakora avuga ko  bagiye gukomeza kubibashishikariza kugira ngo babyubahirize kuko bifite inyungu ebyiri kandi zose zikomeye.

Ati: “ hari amabwiriza yasohotse ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu arebana no guhinga 70% by’ubutaka, indi 30% isigaye akaba ariyo ikorerwaho ibikorwa by’ubworozi. Hari bamwe bihutiye kubishyira mu bikorwa ariko hari n’abandi bagiye babigendamo gahoro. Zimwe mu ngamba ni ukureba yuko iyo gahunda yakomeza gushyirwa mu bikorwa kuko ifite ibyiza nka bibiri bikomeye. Icya mbere ni ukuzamura umutekano w’ibiribwa , ibyo dukunze kwita food security, tukabona umusaruro uhagije w’ibiribwa ariko noneho ibyavuye muri uriya musaruro bigakoreshwa  mu kugaburira amatungo.”

Kugeza ubu, mu karere ka Kayonza habarurwa inzuri zigera ku 2 969. Mugihe zose zahingwa ndetse zigakoreshwa neza n’aborozi bene zo nkuko amabwiriza abiteganya, bitanga ikizere ko ikibazo cy'inzara cyacika ndetse n'inka zikabona ibizitunga, umukamo ukiyongera ndetse bakabasha guhaza uruganda rw'amata y'ifu ruri kubakwa mu karere ka Nyagatare.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Feb 5, 2024 - 12:29