Ibigo by'amashuri 20 bimaze kugezwaho internet yihuta ya Airtel

Hagamijwe gukomeza guteza imbere umuyoboro wa interinete yihuta kuri bose, sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda ku bufatanye na Unicef Rwanda bafunguye ku mugaragarago igikorwa cyo gutanga interinete mu bigo by’amashuri.

kwamamaza

Ni igikorwa cyabereye muri Groupe Scolaire Busanza mu karere ka Kicukiro, aho sosiyete y’itumanaho ya Airtel yahaye interinete iki kigo mu rwego rwo gufasha abarimu n’abanyeshuri gukora ubushakashatsi ku byerekeye amasomo yabo.

Abanyeshuri biga muri iki kigo bishimira iyi interinete bahawe kuko batangiye kuyibyaza umusaruro nkuko babivuga.

Umwe ati "byamfashije kureba ibintu kuri google bitangoye cyane, hari nk'ikintu narebaga nkabona gikomeye najya kugishakira kuri interinete bikangora kubera ko ntayo nabaga mfite". 

Umuyobozi wa Groupe Scloaire Busanza Bandirimba Emmanuel, yavuze ko ibibazo bahuraga nabyo bigiye gukemuka kubera interinete bahawe.

Yagize ati "twagiraga imbogamizi kubera ko dufite umubare munini w'abanyeshuri, iyo bagiye kuri interinete icyarimwe bamwe bayibonaga abandi ntibayibone bitewe n'umubare mwinshi w'abahuriraga kuri iyo interinete, ariko ubu iki kibazo kigiye koroha".  

Kuba sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yarahisemo gutera inkunga amashuri ayaha interinete y’ihuse ngo hari impamvu nkuko bivugwa n’umuyobozi wungirije wa Airtel Africa Mr. Emeka Oparah.

Ati "ibi turabikora tugamije kubaka abayobozi beza b'ejo hazaza, abakora imishinga, abanya politike, ababyeyi beza abagabo n'abagore bize neza mu Rwanda na Afrika mu gihe kizaza".     

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana Unicef Rwanda ryo rivuga ko n’ubusanzwe u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga kandi bitagerwaho abana batabonye uko bamenya ikoranabuhanga kuko ari ubumenyi bw’ibanze kuri bo nkuko bivugwa n’umuyoboyi wa Unicef mu Rwanda, Min Lin Hyuan.

Yagize ati "Mu Rwanda turabizi ko ari igihugu giteza imbere udushya ndetse kigateza imbere n'ikoranabuhanga, kuri ubu iyo abana badafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ntabwo babasha kubaho mu myaka 5 cyangwa 10 iri imbere kuko ni ubumenyi bw'ibanze umwana agomba kugira mu buzima bwe niyompamvu ari ingenzi". 

Gahunda yo gutanga interinete mu bigo by’amashuri imaze kugera mu bigo by’amashuri 20 bya hano mu gihugu harimo ibyo mu mujyi ndetse no mucyaro, akaba ari igikorwa kizakomeza kugera mu bindi bigo kigatwara miliyoni 57 z’amadolari y’Amerika.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 18, 2023 - 15:23