Musanze - Rwaza: Hari abagore bavugwaho kwiba imyaka n'amatungo kubera gutereranwa n'abo bashakanye

Hari bamwe mu bagore bo mu murenge wa Rwaza bavuga ko bari kwiba bitewe n'uko abagabo babo babatereranye mu guhahira ingo, mugihe abagabo bo bavuga ko uku kwiba imyaka mu mirima n’amatungo kwa bagore ari ingeso kuko ibyo biba batanabigabura.

kwamamaza

Abagore biyemerera ko bahisemo kwiba bitewe n'uko abagabo bashakanye babatereranye mu gukorera no guhahira ingo ni abo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze.

Mungero z’amajwi yabo bavuga ko biba ibyiganjemo imyaka mu mirima ngo bitewe n’amaburakindi mugihe abagabo babo baba bigendeye.

Umwe ati "abagore turi kuzitura intama, amahene, ubu ingo zabaye iz'abagore nta mugabo ukita ku rugo". 

Nubwo aba bagore batunga agatoki abagabo babo kubatererana mu gushakishiriza ingo, abagabo baganiriye na Isango Star bumvikanisha ko ubu busambo bw’abagore bino, ari ingeso bifitiye ngo kuko hari n’ababyiba bakajya kubigurisha ntibabigabure.

Icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza, Bwana Dushimimana Jean, avuga ko batari bazi iki kibazo cy’ubujura bw’abagore gusa akavuga ko bagiye gushaka uko begera iyi miryango hagafatwa indi myanzuro.

Ati "ubujura twakunze kubona ni ubw'abagabo n'abasore, tugiye gukora inama n'inzego zose dukorana kugeza hasi ku mudugudu, turaza kureba naho dushakishe turebe niba bihari, biraza gufatirwa umwanzuro, ntabwo twari tubizi".    

Ubu bujura bw’abagore bavuga ko baterwa no gutereranwa n’abagabo babo, n'ubwo abagabo bo bari kwitana bamwana nabo, bushimangirwa n'uko Isango Star yahageze hari abaraye mu myumbati y'abandi, twasanze banengerwa n’abagenzi babo aho.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana /Isango Star Musanze.

 Nov 6, 2023 - 14:52