Iburasirazuba: Abafite inganda nto barasaba guhabwa umwanya mu byanya byahariwe inganda

Bamwe mu bafite inganda nto bo mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko kuba inganda zabo zibarizwa mu ngo zabo,bizitira iterambere ryazo,bityo bagasaba ko bahabwa umwanya mu byanya by'inganda bihari.

kwamamaza

Imvune z'abafite inganda nto usanga bakorera mu ngo zabo,zigaragara iyo bagize aho bahurira na bagenzi babo nko mu murikagurisha atandukanye.

Abari mu imurikagurisha ry'intara y'Iburasirazuba,bavuga ko ibyo bakora bidakunze kumenyekana bitewe n'uko bakorera mu ngo zabo kuko bimenywa n'abaturanyi babo gusa.Bavuga ibyo bakora byamenyekana baramutse begereye bagenzi babo bafite inganda nini.Aha niho bahera basaba ko bajya batekerezwaho mu gihe cyo gutanga ibibanza mu byanya byahariwe inganda kugira ngo bahashyire izabo kuko byabafasha kubona abakiriya.

Imvune z'abafite inganda nto,ni kimwe mubyo Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagarutseho ubwo yafunguraga imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba.

Minisitiri Dr. Ngabitsinze, avuga ko ngo izo mvune zituma umusaruro izo nganda zagakwiye gutanga zitawutanga,bityo agasaba ubuyobozi bw'abikorera ndetse n'ubw'Intara gushaka uko  abafite inganda nto,babona aho bakorera hari ibikorwaremezo bibafasha gukora neza.

Umuyobozi wungirije w'urwego rw'abikorera mu ntara y'Iburasirazuba,Nkurunziza Jean de Dieux ,avuga ko abafite inganda nto batekerezwaho ari nayo mpamvu babaha amahirwe yo kwitabira imurikagurisha,kugirango bagaragaze imbogamizi bahura nazo,bityo ko n'ibyo basaba bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'ubuyobozi.

Kugeza ubu mu ntara y'Iburasirazuba habarurwa ibyanya byahariwe inganda bitatu aribyo icyanya cya Rwamagana,icyanya cya Nyagatare ndetse n'icya Bugesera.Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ikaba isaba ko hafi y'ibyo byanya,hazashyirwa ibyanya by'inganda nto kugira ngo zihajye maze zibashe gutanga umusaruro ukwiye.

Djamali Habarurema Ibirasirazuba

 Aug 24, 2022 - 08:12