Kayonza: Abahinga mu gishanga cya Rwakabanda barasaba moteri zo kuhira

Abahinga mu gishanga cya Rwakabanda mu murenge wa Murundi wo mur’aka karere barasaba ubufasha bwa materi zo kuhira ibigori bahinze mu gishanga kuko ariyo makiriro bafite kuko imvura yanze kugwa imyaka bahinze igasozi ikaba yaramaze kuma. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko muri hari ibice bitaragwamo imvura ndetse n’ahandi yanze kugwa.  Bwizeza abahinzi kuzabafasha kubona moteri zo kuhira zunganira izo bafite.

kwamamaza

Mu karere ka Kayonza ni hamwe mu ntara y'Iburasirazuba abahinzi bateye imyaka ariko imvura ikabatenguha ntigwe bikagira ingaruka ku myaka bateye  kuko yatangiye kuma.

Nk'abahinzi bo muri koperative KOAISORWA bahinze ibigori kuri hegitari 40 zo mu gishanga cya Rwakabanda muri Murundi, bavuga ko ibigori bahahinze bitanga icyizere cyo kwera ariko igihe byaba biramutse byuhiwe nk'uko bikwiye.

Gusa bagaragaza ko moteri ebyiri bafite zitabasha kuhira ubuso bwose bahinzeho, cyane ko n'imipira yazo yamaze gusaza.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umuhinzi umwe yagize ati: “ubusanzwe nta kibazo kuko twabonaga imvura, twahingaga, twezaga nta kibazo. Ariko izuba riratubangamiye cyane kuko rimeze nabi kuko turashonje cyane.”

Undi yagize ati: “iri zuba turibonye ubu ariko rirabangamye. Igihe twagahingiye sicyo twahingiye! Ikibazo cyo kuhira cyo moteri zari zaratanzwe mbere ariko iyi mipira irimo irasaza, ntabwo igikurura amazi. Niyo ikuruye amazi, ntabwo ikwira iki gishanga uko mukibona. Ubwo niba ikoresheje babiri nuko ejo igapfa wa wundi ntaba acyuhiye.”

Igishanga cya Rwakabanda gikunze gutanga umusaruro mwinshi w'ibigori. Ariko abagihingamo bavuga ko kugeza ubu kubona izindi motero ari bwo buryo bwonyine busigaye bwatuma beza, cyane ko imvura yanze.

Umwe yagize ati: “urabona ko igasozi hose imyaka yose yarapfuye, dutegereje iyo mu gishanga. Ni ukuduha inyunganizi yo kuhira ibi bigori kuko niho duteze amakiriro, nta handi.”

Mugenzi we ati: “(…) nk’abanyamuryango ba koperative KOAISORWA turasaba ko twafashwa kubona ibikoresho byo kuhira.”

Nyemazi John Bosco avuga ko mu karere bereye umuyobozi hari aho imvura itaragwa na rimwe ndetse byatumye abahinzi badatera imyaka. Icyakora  abashishikariza gutera imigozi y'ibijumba.

Ku kibazo cyabo mu gishanga cya Rwakabanda, avuga bagiye gufashwa kubona moteri zunganira izo bafite kugira ngo babashe kuhira ibyo bigori.

Ati: “ahari amamashini agera kuri 12 yatanzwe ku bufatanye na MINIYOUTH, aho harimo hariya koperative y’urubyiruko ariko kubera yuko izo mashini zizaba zije zizafasha n’abandi bahinzi bakorera muri kiriya gishanga. Gusa nkuko mwabibonye basanzwe bafite ziriya mashini nubwo mugihe cy’izuba bibasaba gukoresha mazutu nyinshi ariko n’ubwo buryo burahari. Turimo turafatanya nabo.”

Hari ibice ny’intara y’Iburasirazuba bigwamo imvura gake nabwo ikagwa nabi ku buryo nta cyizere cy'uko abahinzi bazabona umusaruro. Urugero ni nko mu murenge umwe, usanga yaguye mu gice kimwe cy'umudugudu, wagera mu kindi ugasanga ivumbi ririmo gutumuka, imyaka yarumye kubera ko nta mvura iba ihaheruka.

Mu murenge wa Ndego wo muri Kayonza ho yanze kugwa burundu ku buryo nta muhinzi n'umwe urashyira imbuto mu butaka. Nimugihe ntagikozwe, ibi bishobora kuzatuma abaturage baho basuhuka kubera amapfa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Oct 31, 2024 - 14:20