AGRF Summit 2022 : Abayobozi b’ibigo by’imari muri Africa no ku isi baganiriye ku bibazo bigaragara mu ishoramari ry’ubuhinzi bw’Africa

Mu nama y’ihuriro ku buhinzi muri Africa, AGRF Summit 2022, iteraniye i Kigali, abayobozi b’ibigo by’imari muri Africa no ku isi baganiriye ku bibazo bigaragara mu ishoramari ry’ubuhinzi bw’Africa byiganjemo kudatera inkunga ubuhinzi bukiri ku rwego rwo hasi, kudaha ubutaka bukoreshwa mu buhinzi agaciro bukwiriye, nibindi .

kwamamaza

Inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi ku mugabane wa Africa, African Green  Revolution Forum Summit, abayobozi b’ibigo by’imari muri Africa no ku isi bagiranye ibiganiro ku bibazo byiganje mu ishoramari ry’ubuhinzi.

Bijyanye na gahunda yo kwihaza mu biribwa yemerejwe mu nama y’umuryango w’abibumbye ku biribwa yateraniye i New York muri 2021, aba bayobozi bavuga ko intengo bihaye zitagerwaho vuba mu gihe ibibazo bijyanye n’ishoramari ricye mu gisata cy’ubuhinzi bicyigaragara.

Faustin Mbundu Kananura, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya MFK Group Rwanda gitera inkunga ubucuruzi na serivise z’ubuhinzi mu Rwanda aravuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo ubutaka budahabwa agaciro bikabangamira ishoramari ryagutse.

Yagize ati usanga umuntu afite ubutaka bwiza ariko bwarahawe agaciro gato, kandi twese turabizi nk’inzobere mu ishoramari ko amafaranga umushoramari aba ateganya kwinjiza aba ari menshi, kucyi tutakoresha   uburyo bwo kureba ubudahangarwa bw’ubutaka mbere yuko tubutesha agaciro, kuko ibyo bizaduhesha agaciro mu maso y’abashoramari.

Pitchette Sayinzoga, Umuyobozi mukuru wa Banki itsura amajyambere y’u Rwanda, BRD avuga ko bo babona ikibazo cyiri cyane cyane mu kudashora imari mu buhinzi bukiri hasi, aho ngo usanga abashoramari bashaka gushyira amafaranga  yabo mu bucuruzi n’inganda gusa.

Yagize ati iyo utekereje ku mafaranga y’abashoramari bigenga, usanga abantu bose bashaka gutera inkunga ubuhinzi bwo hejuru aho ni mu nganda n’ubucuruzi, ariko ku buhinzi bwo hasi mbona harimo ibibazo by’uburyo dutera inkunga urwego rw’umusaruro.

Iri huriro ry’abayobozi b’ibigo by’imari mu nama ya AGRF ryitabiriwe n’abayobozi bakuru 24 bo mu bigo by’imari by’Africa n’ibigo by’imari mpuzamahanga, aho biteganijwe ko ibisubizo byayivuyemo bizamurikirwa muri raporo yiyi nama.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 10, 2022 - 07:26