Nyagatare : Abarimu bo kuri TVET Cyondo bavumba interineti ku kindi kigo

Abarimu bigisha kuri TVET Cyondo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare babangamiwe n’uko ku kigo cyabo nta interineti ihari bifashisha bigisha ku buryo bibasaba gukora urugendo bajya kuyivumba ku kigo cy’amashuri begeranye.

kwamamaza

Mu gihe guverinoma y’u Rwanda irimo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri aho umwarimu agomba kuryifashisha akora ubushakashatsi kugirango yiyungure ibumenyi ku byo ashaka kwigisha ariko agacyenera interineti ibimufashamo.

Abarimu bo kuri TVET Cyondo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare, bo bavuga ko bakigorwa no kubona interineti bifashisha mu gihe cyo kwigisha,ngo iyo bacyeneye gukora ubushakashatsi barinda kujya kuyivumba ku rwunge rw’amashuri rwa Cyondo ahantu bakora urugendo rutari ruto, ibintu bavuga ko bituma umurimo wabo wo kwigisha utagenda neza nk’uko babyifuza.

Aba barimu bo kuri TVET Cyondo, basaba ubuyobozi kubafasha ku kigo cyabo hagashyirwa interineti kuko bibabangamira ari nako bishobora kudindiza ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko ikibazo cya interineti nkeya mu bigo by’amashuri gihari atari muri TVT Cyondo kiri gusa,ariko ko bamaze kubarura ibigo by’amashuri bifite icyo kibazo ku buryo kiri mu nzira zo gucyemurwa kugira byorohereze abarimu gukoresha ikoranabuhanga bigisha.

Gasana Stephen umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yagize ati "dufite gahunda y'ikoranabuhanga ku bigo by'amashuri nkaho rero nziko mu minsi ishize hari hagiye harebwa ahantu hari ibigo by'amashuri bidafite interineti kuri icyo kigo nimba gifite ibikoresho by'ikorabuhanga, kidafite interineti tukareba nacyo aho kigeze kugirango kiyibone ariko ubundi ari ku rwego rw'akarere ari n'izindi nzego za leta zose zishinzwe uburezi ni ikintu kiduhangayikishije".

Kumva neza imbaraga zirigushyirwa mu kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga,Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) asaba abarimu kuba inshuti y’ikoranabuhanga.

Yagize ati "ikinyejana tugezemo cya 21 gisaba ko umwarimu wigisha aba inshuti y'ikorabuhanga, iyo ukoresheje ikoranabuhanga ukajya kuri mudasobwa, mwarimu ashobora kubona amakuru atandukanye akoze ubushakashatsi".    

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Nyagatare

 Oct 10, 2022 - 08:29