Abatwara ibinyabiziga barataka ko iyo bandikiwe ubutumwa batabubona

Hari bamwe mu batwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cyuko mu gihe bandikiwe cyangwa bahanwe na za kamera z’umutekano zitandukanye batabona ubutumwa bugufi bubibamenyesha bityo bakisanga mu madeni batazi ari nako hiyongeraho amande.

kwamamaza

Bamwe mu batwara abagenzi mu buryo bwa rusange abamotari n’abashoferi baravuga ko ikibazo cy’uko mu gihe bafotowe na za kamera zo ku muhanda zishinzwe umutekano, mu gihe bari mu makosa batigera babona ubutumwa bubibamenyesheje ahubwo ko abenshi babimenya aruko Polisi ibabwiye ko bagiye gucibwa amande kuko barimo amadeni batarishyura aho basaba ko ibyo byakemuka kuko bibabangamira.

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi kuri ibi avuga ko iki ari ikibazo cy’ikoranabuhanga ariko ngo kizarebwaho gikemurwe kuko ngo uwandikiwe agomba kubona ubutumwa bugufi bubimumenyesha.

Yagize ati “icyo turagisuzuma ahari ikosa rikosoke cyangwa ahari ikibazo gikosorwe, ni ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga ubwo twabirebaho umuntu ku giti cye ikibazo yagize ariko buriya butumwa bukwiye kuba bukora”.

Mu bisanzwe uwandikiwe ari mu makosa abona ubutumwa bugufi kuri telephone ye nyuma y’iminsi itatu hagatangira ku barwa amande.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 28, 2023 - 12:54