Ibimenyetso by'indwara idasanzwe y'amaso, Abanyarwanda barasabwa gufata ingamba zo kwirinda

Mugihe mu bihugu bituranyi hagaragaye indwara y’amaso idasanzwe, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irasaba abaturage gufata ingamba zo kwirinda, harimo no gukaraba intoki buri gihe, kuko iyi indwara y’amaso atukura yandura cyane.

kwamamaza

Iyi ndwara ikomeje kugaragara mu bice bitandukanye mu bihugu bituranyi, ikandura muburyo bwihuse nko gukoranaho, bamwe mubaturage bavuga ko biteguye guhangana nayo igihe yagera mu Rwanda n'ubwo hari uburwayi bw’amaso bwari busanzwe buhari.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyi ndwara ikwirakwizwa no gukoranaho k'uyirwaye n’utayirwaye.

Julien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima avuga ko ubu burwayi iyo butavuwe neza butera ingaruka zikomeye.

Ati "ibimenyetso byayo ni uko amaso atukura cyane mu gice cy'umweru cy'amaso ahagana mu nguni z'amaso yombi ariko hagatukura, ikindi amaso agira amarira menshi hakabaho no kugira imirishyi myinshi mu maso ndetse rimwe na rimwe ku muntu ufite iyi ndwara iyo akangutse mu gitondo asanga amaso yafatanye ku buryo kuyafungura biba bitoroshye, ufite iyi ndwara atinya urumuri cyane, iyo umuntu ativuje hashobora kuvamo ingaruka ziremereye zirimo kuba yamutera n'izindi ndwara zikomeye zo mu myanya y'ubuhumekero, bikaba byanavamo ubuhumyi".     

Mugihe iyi ndwara bikekwa ko yaba iterwa na virusi ya adenovirus, ubusanzwe 80% by’indwara zifata amaso zishobora kwirindwa.

Ku isi yose indwara y'ishaza niyo iza ku mwanya wa mbere mu gutera ubuhumyi, 80% by'abahumye ku Isi yose biterwa n'ishaza cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere, abafite hejuru y'imyaka 40 bo bagomba kwisuzumisha rimwe mu mwaka, abafite indwara zidakira bo bagomba kwisuzumisha kenshi gashoboka.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko umubare w'abivuza indwara z'amaso wazamutse ku kigero cya 45% mu gihe 89% by'abivuza amaso bivuriza ku rwego rw'ibigo nderabuzima.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bugaragaza ko mu Rwanda 1% mu bafite hejuru y’imyaka 50 bahumye bitewe n’ impamvu zashoboraga kwirindwa.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Feb 14, 2024 - 08:48