Ingo mbonezamikurire zakagombye kuba igisubizo cyo kurandura igwingira

Mu kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato, ingeri zitandukanye zirimo n’abayobozi batandukanye ndetse n'abayobozi bayobora ingo mbonezamikurire bagaragaje ibibazo bitandukanye harimo n'ibyagaragajwe bivuye mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere bwakozwe bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bwagaragaje ko hakiri ibibazo bikigoye mu kurengera umwana mu mirire.

kwamamaza

Uyu munsi wabereye mu mujyi wa Kigali wasanze hakiri ibibazo bitandukanye biri mungo mbonezamikurire z'abana bato birimo ibibazo by’isuku nke, kutagira amazi ndetse n'ikibazo cy'ingo mbonezamikurire zikorera mungo arinabyo bishobora kuba inkomyi yo kwesa umuhigo wo kurandura igwingira.

Ku bibazo byagaragajwe, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Velentine yavuze ko ibi bibazo bagiye kugishakira umuti, kuko bishobora kuba inzitizi ituma igihugu kitagera ku ntego kihaye yo kurandura igwingira.

Ati "tuzafatanya na Minisiteri y'uburezi kugirango turebe uko dufatanya, kuko harazamo igice cy'imikurire imirire n'ubuzima ariko n'ikindi gice kijyanye n'imyigire kugirango turebe uko twafatanya tugakemura ibibazo bimwe na bimwe".

Nubwo ibi bibazo byagaragajwe, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana Madamu Ingabire Assumpta yavuze ko haraho bagiye gushyira umwotso.

Yagize ati "umwotso turawukubita cyane mu babyeyi, bafite uruhare runini cyane rukomeye, hari ibyo batazi duhora tubigisha, icyo twagiye tubona nuko nyuma y'amezi 6 umwana atangiye imfashabere niho umwana agwingirira kubera ko ababyeyi batazi kumutegurira indyo yuzuye, serivise 6 dutanga mungo mbonezamikurire izo zose umwana wazibonye kuva agisamwa bituma agira imukurire myiza, serivise y'ubuzima ni imwe mu nkingi zitangwa mungo mbonezamikurire".     

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko Leta y’u Rwanda mu cyerekezo 2050 mu nkingi yayo yo kubaka ubukungu bushingiye kubumenyi harimo ingo mbonezamikurire.

Ati "imbonezamikurire y'abana bato ni imbumbe ya serivise zikomatanyije zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza agize imyaka 6 ariko cyane cyane dukeneye ubufatanye bw'ababyeyi bombi, dukeneye ubufatanye n'abayobayozi mu nzego zitandukanye cyane cyane inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye, abikorera ndetse n'undi wese twahuza imbaraga kugirango tunoze iyi gahunda ikwiriye igihugu cyacu".  

Mubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere bwakozwe bafatanije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bwagaragaje ko hakiri ibibazo bikigoye mu nkingi 6 zigamije kurengera umwana mu mirire biri ku kigero 78.6%, kukurinda no kurengera umwana biri kuri 43.6%, gutegura umwana kwiga hakiri kare biri kuri 59.8%, isuku n'isukura ni 59.2%, uburere buboneye biri 66.6%.

Intego igihugu gifite yo kurandura igwingira n’imirire mibi aruko umwaka utaha wa 2024 iki kigero kizaba kiri kuri 19% bavuye kuri 33% , umusanzu ukomeye wagombye kuba ingo mbonezamikurire kuko ariho hari ziriya nkingi 6 zigamije kurengera umwana.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Oct 6, 2023 - 14:15