Musanze: Imibereho y'ubuzima bushaririye ababyara bafashwe ku ngufu babamo

Mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, hari abakobwa baba munzu zangiritse bavuga ko zigira uruhare mu gutuma basambanywa ku ngufu kubera ko basa n'abarara hanze.

kwamamaza

Uwo twise Diane, yasizwe n’ababyeyi be mu kagari ka Mugari umurenge wa Shingiro w’akarere ka Musanze, mugace gasa n’akitaruye, inzu abamo ukiri hanze uba ubona neza aho aryama kubera ko iyo nzu ntoya isa n’iyubakishijwe amashara n’ibiti byashaje cyane, mubihe bitandukanye avuga ko ajya kumva umugabo yamwituye hejuru, bishimangirwa nuko amaze kubyara 2 muri izo nshuro zose afashwe ku ngufu, ngo nyuma yo kumusambanya basiga bamuhitishijemo gupfa cyangwa kutazabivuga.

Muri aka kagari ka Mugari, hakurya gato nko muri metero 500, ugera kurundi rugo rw'uwo twise Sandrine, nawe bigaragara ko uretse amashara yubakishije iyo nzu yashaje cyane n’ibiti biyubakishije byenda kumugwaho, inzira y’amateka y’imibereho ye ijya gusa nk'iya mugenzi we.

Icyakora uyu twise Diane, umaze kubyara kabiri inshuro zose afashwe ku ngufu, anavuga ko hari igihe yihaze amagara arabivuga, uwamusambanyije bamumenye bamwaka ibyangobwa biza kurangira umugore w'uwo mugabo abigaruje ubu ngo bigiriye mu gihugu cya Uganda.

Mu mibereho rusange y’iyi miryango iba mu nzu zisa no hanze, iyo ubegereye bakagufungurira imitima mugahuza ibiganiro ntibabura kukubwira uko bagorwa n’ubuzima n'ubwo nta n'uwabura kwibaza ku buzima bwabo bw’imyororokere ndete n’irangamimerere ry’ababakomokaho, dore ko n’abenshi bakiri bato.

Uretse abanyura aho batuye n'ababegereye bavuga ko batasibye kubasabira gufashwa kuva muri ubu buzima, bitewe nuko byoroshye kujya mukaga.

Dr. Uwamariya Valentine Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko mugihe umwana yahuye n’ibibizo nk'ibi aba akwiye ubufasha bukomatanyije kandi buhuriyeho n’inzego z’inyuranye.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko umutekano wabo ubu uri kwitabwaho, ndetse ko n’iperereza rikomeje kandi ko ibimenyetso nibigaragara ababikoze bazabikurikiranwaho mugihe uru rwego rukomeje gukorana n’izindi nzego kubijyanye n’imibereho yabo.

Bwana Mugabowagahunde Maurice, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko nubwo ari ngombwa kumenya ababahohoteye, bagiye kubafasha kubona imirimo yo kubabeshaho mu buzima bufite icyerekezo.

Agahinda kaba babyeyi babyara bafashwe ku ngufu babasanze mu nzu, bisa naho akenshi aribo bakimenyera, kuko ngo nkubu utabaje agaragaza ihohoterwa ari gukorerwa, ngo hari ababyitiranya n’uko ari uwaje kumuhahira uwo munsi yavuga agatereranwa.

Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze

 Nov 13, 2023 - 21:09