Amasezerano ya UPR afatiye runini uburenganzira bwa muntu

Minisiteri y’ubutabera iravuga ko u Rwanda rwihaye hagati y’imyaka 2 n’itatu kugirango ibe yashyize mu bikorwa ibijyanye n’imyanzuro igihugu cyihaye igendanye n’amasezerano y’ibihugu mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu azwi nka UPR.

kwamamaza

Abagize ihuriro Legal Aid Forum ni abafasha mu by’amategeko hamwe n’inzego zitandukanye za leta kuwa gatanu w'icyumweru dusoje bateraniye hamwe mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko u Rwanda ruhagaze n’aho rugeze mu nshingano rwihaye yo kubahiriza amasezerano mu by’uburenganzira bwa muntu.

Gusa ngo kuva u Rwanda rwakwinjira muri ayo masezerano mu mwaka w’2011 byarufashije byinshi ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu nkuko Kananga Andrews umuyobozi nshingwabikorwa wa legal aid forum abivuga.

Yagize ati "kuva muri 2011 igihugu cyacu gihabwa izi nama n'akanama ka Loni n'ibindi bihugu hari byinshi bimaze guhinduka, hari amavugururwa menshi agenda aba ashingiye kuri ibyo byifuzo, nk'igihembwe gishize cy'imyaka 4 cy'ibi byifuzo usanga nk'amategeko arenze 20 yaravuguruwe, ni ikintu cyiza cyane, hari ibindi byinshi igihugu kigenda kigeraho mu bijyanye no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, guteza imbere uburenganzira bw'abana,uburenganzira bw'abagore, uburinganire no kunoza ubutabera".       

William Ndengeyinka umukozi muri Minisiteri y'ubutabera mu ishami ry’ubutabera mpuzamahanga aravuga ko nubwo hari ibyakozwe ariko urugendo rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ngo ari umunsi ku munsi.

Yagize ati "kugeza nonaha raporo zose uko ari 3 u Rwanda rumaze gutanga, mu isuzuma ibihugu byagiye bitugaragariza yuko byishimiye intambwe ikomeye igihugu kiba cyaragiye gitera mu myaka iba yarabanjije, ubu dufite umukoro nk'igihugu, ni imyanzuro irimo uburenganzira bw'imbonezamubano, uburenganzira ku bukungu, uburenganzira ku bafite ubumuga, uburenganzira bw'abana, ubw'abagore, ubw'abimukira, ni imyanzuro tumaze igihe gitoya tubonye twamaze gukora inzira y'uburyo iyo myanzuro izashyirwa mu bikorwa ndetse tuyigeza ku nzego za leta no kubafatanyabikorwa".       

Ni igikorwa cy’igenzura ngarukagihe kizwi nka Universal Periodic Review rikorerwa mu bihugu byose bigize umuryango w’abibumbye, hagamijwe kureba uko byubahiriza uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda rwagenzuwe ubwa mbere mu mwaka wa 2011,mu mwaka wa 2015 rikaba riherukayo ku nshuro ya 3 muri Mutarama 2021, u Rwanda rwahawe ibyifuzonama 284, rwemera 160, ruvuga ko ibindi 75 nabyo rwazabikoraho, mu gihe ibigera kuri 49 rutabyishimiye.  

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Dec 12, 2022 - 06:23