Nyarugenge: Abavuye mu bigo gororamuco barasaba inkunga bemerewe

Hari bamwe mu rubyiruko rwanyuze mu bigo gororamuco basubizwa mu buzima busanzwe basaba ko bahabwa inkunga bemerewe yo kubafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize, ngo kuko hari bamwe muri bagenzi babo babura iyo nkunga y’ibikoresho bikabatera kwishora mu byaha bari barafatiwemo birimo ubujura no kuba imbata y’ibiyobyabwenge. Baravuga ko nyamara mu gihe bitaweho baba urugero rwiza rw’urundi rubyiruko rwishora mu bikorwa bibi.

kwamamaza

Habanabakize Cyiza uzwi ku izina rya Aboubakar umwe mu banyuze mu kigo gororamuco cy’i Wawa mu cyiciro cya mbere ahigira umwuga w’ububaji, Isango Star yamusanze ahazwi nko kwa Mutwe ni mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ko mu mujyi wa Kigali ahakorera abiganjemo abavuye mu bigo gororamuco bitandukanye bakahakorera imyuga inyuranye y’ubukorikori.

Aravuga ko ashimira Perezida wa Repubulika kubwo kwibuka urubyiruko rwayobye rugashyirirwaho ibigo gororamuco ndetse rukigishwa imyuga maze bakagaruka guteza imbere aho bo bari barafashwe nk’ibicibwa.

Yagize ati "bitewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udukunda twese nk'abana b'igihugu yadukundishije umurimo natwe turabyumva tujyanwa mu kigo cya i Wawa turiga turamenya ibyo tumenye tugaruka kubikorera mu mirenge twakuwemo". 

Hamwe na bagenzi be baravuga ko nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe abo bemererwa inkunga z’ibikoresho n’amafaranga maze bakabwirwa kwibumbira mu makoperative kugirango biteze imbere bitewe n’imyuga baba barize ariko ngo ibyo babyumvira aho.

Umwe yagize ati "njyewe navuyeyo batubwira bati mugende mwishyire hamwe tuzagira ikintu tubafasha ariko kugeza n'ubu ntakintu baradufasha, tubayeho gutyo". 

Banavuga ko aribyo biba intandaro zuko hari bagenzi babo basubira muri bwa buzima bwo ku muhanda bwatumye bajya kugororwa kuko nta bufasha buhagije baba bahawe.

Hari uwagize ati "turasaba Leta ko hari izindi ngamba yafatira ku bijyanye n'urubyiruko rujya Iwawa kugirango barebe icyo badufasha mu rwego rwo kugirango tubashe gusezera umuhanda burundu, bitari ibyo tuzahora mu muhanda". 

Rwikangura Jean umuyobozi w’ishami ry'ubuzima n'iterambere ry'imibereho myiza mu karere ka Nyarugenge aravuga ko ubuyobozi buganira n’ubw’imirenge babarizwamo ari nako barushaho kubashakira inkunga n’ubufasha, ariko ngo ibyo gusubira mu mico mibi ngo si igitekerezo cyiza.

Yagize ati "turimo turavugana n'ibigo bitandukanye kandi hari ibyatwemereye ko bigiye kubafasha, turimo turakorana n'imirenge aho bakiriwe kugirango tuganire nabo, icyo twababwira bakure amaboko mu mifuka ugira ikibazo akegera ubuyobozi, nicyo ubuyobozi bubereyeho hanyuma ahubwo tukamufasha kuba yagira icyo ageraho, umwanzuro cyangwa gutekereza nabi nuko basubira mu mico mibi bahozemo kuko bishobora kubagiraho ingaruk zitari nziza ndetse z'igihe kirekire".         

Mu bigo bitatu bishinzwe igororamuco, bamaze kwakira 43,005 muri rusange, ariko ngo 23% barongera bakagaruka. Ikibazo ahanini giterwa n’ubushobozi buke bw’imiryango baba batashyemo ukwitabwaho kw’abo n’ukubasubiza mu buzima busanzwe kugeza ubu bikaba biri mu nshingano z’ubuyobozi bwa buri karere.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 6, 2023 - 06:40