Gisagara: Abaturage barema isoko rya Ndora babangamiwe n'umwanda uba mu bwiherero bw'isoko

Mu Karere ka Gisagara, bamwe mu barema isoko rya Ndora baravuga ko babangamiwe n'umwanda uba mu bwiherero bw'isoko, nyuma yaho zuzuriye ntizifungwe bikaba bishobora no kubatera n'uburwayi.

kwamamaza

Ubu bwiherero iyo ubwegereye usanganirwa n'umunuko ukabije ubuvamo bitewe n'uko bwuzuye birenze urugero. Kudakingwa bugakomeza gukoreshwa n'abarema iri soko rya Ndora, byarushijeho kongera umwanda uhereye mu miryango no mu nkengero zabwo.

Ni ubwiherero bwegereye n'ibagiro aho ngo amasazi abuvamo, yirukira ku nyama,  abaturage bagasaba ko bwavidurwa mu maguru mashya batarafatwa n'ibyorezo by'indwara, cyangwa hakubakwa ubundi.

Ni ikibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ndora Nsanzimana Theogene avuga ko bari bazi batenguhwa n'imodoka yagombaga kubuvidura ariko noneho ngo yabonetse.

Ati "icyo kibazo twari tukizi ariko tubura ayandi mahitamo, tugiye guhita tuzitaho, twari twagize ikibazo cy'imodoka ividura ariko ubu nta kibazo, tuzavidura tunavugurure biraba bikemuwe mu cyumweru kimwe ariko hashakwe n'uburyo burambye bwo kongera ku buryo zaba ari nyinshi zihagije". 

Ahari ubu bwiherero, nta km 1 irimo ujya ku biro by'Akarere, abaturage bakavuga ko kuba ngo bitwa Urugero rw'ibishoboka, bikwiye kugaragarira mu nkingi zose z'imibereho yabo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Oct 23, 2023 - 16:02