Gahunda yo kwigisha Ubunyafurika mu mashuri igiye gutangira muri za Kaminuza

Umuryango uharanira ubwigenge n'iterambere ry'Afurika ishami ry'u Rwanda (Pan-African Movement Rwanda), uravuga ko ugiye gutangiza gahunda yo kwigisha mu mashuri makuru na za kaminuza amasomo yateguye mu buryo bwo guharanira ubumwe, agaciro no kwigira kw'Abanyafurika ubwabo.

kwamamaza

Ni amasomo yateguwe n’abashakashatsi barimo abarimu ba kaminuza n’abahanga babarizwa mu muryango uharanira ubwigenge n'iterambere ry'Afurika ishami ry'u Rwanda (Pan-African Movement Rwanda), maze bayakorera inyigo n’ubugororangingo ku buryo azemezwa maze mu gihe cya vuba agatangira kwigishwa mu mashuri makuru na za kaminuza.

Musoni Protais umuyobozi mukuru wa Pan-African Movement Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati "turi kugirango tunonosore amasomo kugirango tuzashobore kwigisha ababa intwararumuri mu Rwanda ndetse no muri Afurika, ni igitekerezo cyavutse tugasanga byaba byiza ko twajya duhuza abanyeshuri b'Abanyarwanda n'abanyeshuri bavuye mu bihugu byo muri Afurika tukaganira uko Afurika imeze cyangwa se n'ibisubizo bikwiriye kuba byatangwa na za gahunda zatuma Afurika igira ijambo ku Isi".  

Bamwe mu bateguye aya masomo baravuga ko ibyo ari ukugirango bategure urubyiruko rw’Afurika ku ndangagaciro z’ubunyafurika mu gihe cy'ubu n'ahazaza.

Umwe yagize ati "icyo twarebaga ni ukuzabona uburyo twakora ihuriro kugirango twigishe urubyiruko ukuntu baba Abanyafurika koko".   

Undi yagize ati "kugirango urwanye ikintu nuko ugomba kubanza kugisobanukirwa yaba uburyo bwo kurwanya ibyo byaha bigezweho, gukemura amakimbirane, bisaba ko umuntu aba afite ubumenyi mbere na mbere noneho ukamenya aho wahera kugirango uhangane n'ikibazo".   

Ngo ibyo bizagira ingaruka ku Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange nkuko na none bivugwa na Musoni Protais umuyobozi mukuru wa Pan-African Movement Rwanda.

Yagize ati "ntabwo ari abanyarwanda bonyine tuzajya dusaba n'abantu bo muri za ambasade z'Afurika ziri hano bakaza bakabitanga cyangwa se bagatanga n'ibindi, abashoboye kurangiza hano basubiye iwabo bajyanye icyo gitekerezo bashobora kuzagitangiza, nitubona bifite ireme tuzabigeza ku bandi bayobozi ba Pan-African Movement mu bindi bihugu bakabihuza nuko batekereza, icyangombwa nuko ubujijuke bugomba kubaho".  

Nko mu ishuri rimwe rya kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) habarizwamo abanyamahanga bagera ku 1500 ahazatangirizwa aya masomo, naho mu Rwanda hose bagera ku bihumbi 10, ibyo bikazongera ubunyafurika n’indangagaciro zabwo mu bihe biri imbere yaba mu Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 2, 2023 - 09:03