Urubyiruko rutize rugiye guhabwa amahirwe yo kujyanwa mu Itorero ry’igihugu

Hari bamwe mu rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga ngo rurangize amashuri yisumbuye ngo rubone uburyo bwo kujya mu Itorero ry’igihugu ruvuga ko hari amahirwe babuze kandi bakeneye arimo nka kirazira ndetse n'izindi nyigisho zose abandi bahabwa igihe bari mu Itorero.

kwamamaza

Iki n'ikibazo cyibazwa ku rubyiruko rutagize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye, mu ntekerezo y’Abanyarwanda ubundi bavuga ko umwana yivukira, kera na kare, ntabwo uburere umwana yabuhererwaga mu muryango gusa, igihe cyarageraga akabukomereza mu itorero aho yatorezwaga ibintu birema umutima ntekerezo w’u Rwanda, agatozwa umuco n’ururimi by’u Rwanda.

Gutozwa byaheraga mu miryango ku kigero cy'imyaka 13-14, abahungu nibo baganaga Itorero, abakobwa bagakomereza uburere mu Rubohero.   

Itorero ryahawe agaciro gakwiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rigera ku banyarwanda bose, hagamijwe ko umuco w’ubutore, ugera kungeri zose, aha niho bamwe murubyiruko rutagize amahirwe yo kurangiza amashuri y’isumbuye ruvuga ko nabo batekerezwaho bagatozwa indagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda.

Umwe ati "abantu bose ntabwo bagize ubwo bushobozi bwo kurangiza amashuri, hariho n'abatararangije bitewe n'impamvu zitandukanye, natwe badushyiriyeho umwanya byaba ari byiza cyane tugahura tukagira ibyo twigiramo".   

Undi ati "hari indangaciro na kirazira akenshi hari izo tuba tuzi ariko hari n'izindi tuba tugomba kumenya, tukamenya amateka y'igihugu cyacu".

Akenshi itorero ryabaga rigizwe n’abantu bari mu kigero kimwe kandi Itorero ryose rikagira izina ryaryo. Itorero ntiryavanguraga ryatozaga Abanyarwanda bose.

Madam Uwacu Julienne ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda avuga ko uru rubyiruko rutagize amahirwe yo kurangiza amashuri narwo ruri gutekerezwaho rukagana Itorero ryo ku mudugudu.

Ati "abatararangije amashuri yisumbuye bagize impamvu zituma bacikiriza, mu bufatanye n'inama y'igihugu y'urubyiruko na Minisiteri y'urubyiruko hari itorero mu byiciro bitandukanye by'urubyiruko byagiye biba, ni ukureba niba hari abadashobora kwibona mu rugerero bakaba bataranaje mu byiciro bitandukanye by'itorero bihuza urubyiruko n'abandi, hanyuma hakarebwa uburyo nabo bashyirwa muri gahunda ariko intego ni ugutoza abanyarwanda bose cyane cyane abakiri bato".  

Uruhare rw’Itorero ry’igihugu mu gutoza no kwimakaza umuco w’ubutwari mu Rwanda rugaragaza imiterere y’Itorero ry’igihugu mbere y’umwaduko w’Abakoloni, ibyo Abanyarwanda batorezwaga mu itorero, kuko Itorero ryasenywe mu gihe cy’ubukoloni no kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Itorero ryagaruwe mu gihe cya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda hagatozwa urubyiruko hagamijwe kubungabunga no gusigasira umurage w’u Rwanda biciye mu guteza imbere umuco nyarwanda cyane cyane mu bakiri bato n’urubyiruko.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kigali

 Sep 27, 2023 - 14:42