
Iminsi ya nyuma ya Nyakanga izarangwa n’ubukonje – Meteo Rwanda
Jul 21, 2025 - 15:29
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki 21 kugeza ku ya 31 Nyakanga (07) 2025, mu Rwanda hateganyijwe ikirere cyumutse, kandi ibipimo by'ubushyuhe bizaba buri hasi ugereranyije n’uko byari bimeze. Meteo Rwanda ivuga ko ibipimo byo hejuru by'ubushyuhe bizaba ari nk'ibimenyerewe mu bice bitandukanye by'igihugu, uretse mu Ntara y’Amajyaruguru aho bizaba biri hejuru ugereranyije nuko biba bimeze.
kwamamaza
Ku rundi ruhande, ubushyuhe bizaba buri hasi y'ibipimo bisanzwe bimenyerewe mu gihe nk'iki cy'impera za Nyakanga (07). Impuzandengo y'ibipimo by'ubushyuhe bwo hasi buzaba buri hagati ya 5°C na 17°C. Naho ibipimo by'ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya 15°C na 31°C.
Nimugihe hateganyijwe ko hazaga imvura iri hagati ya mililitiro 0-15, aho izaba iringaniye mu kwezi nk'uku.
Imvura izagwa mu bice by'Iburengerazuba n'amajyaruguru, mugihe nta mvura izagwa mu bice by'Iburasirazuba, Amajyepfo n'Umujyi wa kigali muri iyi minsi 10.
Mu karere ka Rubavu, mu bice bya Musanze, Nyabihu, Ngororero na Nyamagabe, igice kimwe cy'akarere ka Nyamasheke n'icya, ndetse na Rutsiro, hazagwa imvura iri hagati ya mililitiro 5 na 15.
Mu bice byinshi by'intara y'Iburengerazuba, mu karere Burera, ibice byinshi by'uturere twa Gakenke, Gicumbi, Rulindo, Muhanga, Nyagatare na Nyaruguru ndetse n'igice kimwe cy'Akarere ka Nyamagabe, hateganyijwe ko hazagwa imvura iri hagati ya mililitiro 2 na 5.
Ariko mu bice biteganyijwemo ubushyuhe buri hejuru, biteganyijwe ko hazagwa imvura iri munsi ya mililitiro 2.
Hari ibice bizakonja cyane
Muri iki gihe ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 29 na 31, buteganyijwe mu bice by'ikibaya cya Bugarama giherereye mu karere ka Rusizi, mu gice cy' Amayaga, mu karere ka Bugesera no mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali.
Ubushyuhe nk'ubu kandi buteganyijwe mu karere ka Ngoma, Rwamagana, Kirehe no mu bice byinahi by'uturere twa Gatsibo na Kayonza.
Naho mu bice byinshi by'intara y'Iburasirazuba n'Amajyepfo, Amajyepfo y'akarere ka Gicumbi, mu Burengerazuba bwa Nyamashaka, ibice byo hagati no mu majyaruguru ya Rusizi, mu Burasirazuba bwa Ngororero na Karongi, hitezwe ubushyuhe buri hagati ya 27°C na 29°C.
Icyakora, mu manywa, uduce two mu Majyaruguru y'Akarere ka Nyabihu, kimwe n’Iburengerazuba nk’Akarere ka Musanze tuzagira ubushyuhe bwo hasi cyane buri hagati ya dogere Selisiyusi (°C) 17 na 19. Nijoro naho hitezwe ubukonje bukabije cyane, budi hagati ya 6 na 16 °C.
Mu bice byinshi bigize akarere ka Nyabihu, Uburengerazuba bwa Musanze, Ngororero, Nyamagabe, na Nyaruguru no mu Burasirazuba bw'Akarere ka Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, na Rubavu, hazaba ubukonje bukabijs, aho ibipimo by'ubuahyuhe byo hasi bizaba bisi hagati ya 6°C na 8°C.
Naho mu bice by'Umujyi wa Kigali, Nyagatare, Gatsibo, mu majyepfo y'akarere ka Kirehe, hitezwe ubushyuhe buri hagati ya 14°C na 16°C.
Hazabamo umuyaga ukomeye
Ibindi biteganyijwe muri minsi 10 yanyuma ya Nyakanga(07) ni umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 -10 mu isogonda. Uyu muyaga ushobora kwiyongera mu bice by'uturere twa Rubavu, Nyabihu, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Rutsiro, aho uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya 8-10 ku isogonda.
Naho mu bindi bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali ndetse n’Amajyaruguru bizagira uumuyaga uri hagati ya m/s 6 na m/s 8.
@Meteo Rwanda
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


