Rwamagana: Urubyiruko rurasaba ibigo by'urubyiruko

Urubyiruko rwo mu murenge wa Munyiginya na Gishali mu karere ka Rwamagana barasaba kubakirwa ikigo cy’urubyiruko kugira ngo bajye babona aho bidagadurira ndetse no kugaragariza impano bifitemo bizeye ko zabateza imbere.

kwamamaza

Bamwe muri uru rubyiruko rwo mu mirenge ya Munyiginya na Gishali mu karere ka Rwamagana, bavuga ko babangamiwe no kuba muri iyi mirenge nta hantu bafite bidagadurira ndetse ngo banerekane impano zabo zitandukanye.

Bavuga ko kandi kuba aho hantu batahafite, bituma impano bifitemo zitagaragara kuko babura aho bazigaragariza. Bityo bagasaba ko bakubakirwa ibigo by’urubyiruko kugira ngo babone uko bidagadura ndetse banagaragaze impano zabo kuko zababyarira inyungu.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, nawe yemera ko ibigo by’urubyiruko mu karere ka Rwamagana bikiri bicye ugereranyije n’abacyeneye kwidagadura no kwerekana impano zarwo, bityo avuga ko mu mirenge idafite ibyo bigo hari gahunda yo kubyubakamo kugira ngo byunganire amashuri y’imyuga ya tekinike n’ubumenyingiro kugira ngo byose bibabafashe kwiteza imbere.

Kugeza ubu mu karere ka Rwamagana habarurwa ibigo by’urubyiruko bitatu birimo ikigo cy’urubyiruko cya Yego Center mu mujyi wa Rwamagana, ikigo cy’urubyiruko cya Fumbwe ndetse n’icya Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi.

Mu gihe ibigo by’urubyiruko bitaraboneka mu mirenge 11, hari gahunda yo gufata inyubako za Leta zidakoreshwa maze zigatizwa urubyiruko, rukazikoreramo ibikorwa byarwo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Oct 23, 2023 - 14:22