
Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda irasaba inganda nto n’iziciriritse kugira uruhare mu bukungu bwisubira
Jun 19, 2024 - 08:03
Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda irasaba inganda nto n’iziciriritse kugira uruhare mu bukungu bwisubira kuko bigabanya ibihombo ndetse bikongera ubukungu binyuze ku kubyaza umusaruro ibiba byakoreshejwe bikajugunywa.
kwamamaza
Mu rwego rwo gushyiraho ingamba zo kugabanya umusaruro utakara cyane cyane uw’ubuhinzi hagamijwe kuwubyaza umusaruro n’ubukungu bwisubira, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda NIRDA, hateguwe inama yateranye ku nshuro yayo ya 4 yahuje ibigo by’imari mu Rwanda hamwe n’inganda nto n’iziciriritse zibyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi hagamijwe gukuraho imbogamizi zikigaragara muri urwo rwego.

Eric Ruzigamanzi; Umuyobozi w’Umushinga wa CIRF (Circular Food System for Rwanda), yagize ati "mu rwego rw'ubuhinzi iyo urebye umusaruro wangirika uracyari mwinshi mu gihe tutarihaza mu biribwa. Ntabwo ari ibintu twakomeza kureberera niyo mpamvu dushyira imbaraga muri tekinoloji zisabwa kugirango tugabanye ibyangirika ndetse n'ibyangiritse kuko ntabwo wagabanya ibyangirika burundu ariko hari uburyo tekinoloji zidufasha kubibyazamo ibindi bintu. Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ni ukubona amafaranga, ibigo by'imari ntabwo byoroha kuribyo kugirango bibe byatanga amafaranga mugice cy'ubuhinzi".
Madamu Beatrice Cyiza, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’ibidukikije, agaragaza ko uretse kubiharira inzego, abantu bose bakwiye kumva impamvu n’umumaro w’ubukungu bwisubira bushingiye ku buhinzi.

Ati "kugirango tugire ubukungu bwisubira mu buhinzi ni ingenzi cyane, ibyo bituma tubihera aho ibihingwa biva. Biva he bikajya he? bikava mu murima bikajya mu modoka bikagera ku isoko, bikava ku isoko bikagera mungo, tugateka nuko ibisigaye tubishyira he? ni icyo turi kureba tukareba ukuntu twakora ubukungu bwisubira".

Nyamara nubwo ibigo by’imari hamwe n’inganda n’ibigo biciriritse byumvikana ku cyakorwa kugirango iyo gahunda igerweho, imibare igaragaza ko umusaruro w'ubuhinzi hagati ya 30 na 40 utakara utaragezwa ku isoko.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


