Ibisubizo n'imbogamizi ku kuringaniza amafaranga y'ishuri

Nyuma yuko Minisiteri y’uburezi ishyizeho amabwiriza ntarengwa agenga amafaranga y’ishuri yanatangiye kubahirizwa muri uyu mwaka w’amashuri w’2022-2023 hari bamwe mu banyeshuri n’abarezi bavuga ko basanga icyo ari igisubizo cyane ku banyeshuri bavaga mu ishuri kubera ko bababuze amafaranga y’ishuri .

kwamamaza

Ku itariki ya 14 Nzeri 2022 nibwo Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje amabwiriza mashya agenga umusanzu w’ababyeyi n’amafaranga y’ishuri angana mu mashuri ya leta n’akorana nayo ku bw’amasezerano yaba ay’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Ayo mabwiriza yanatangiye gukurikizwa mu itangira ry’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri cyatangiye 26 Nzeri uyu mwaka.

Abaganiriye na Isango Star barimo abanyeshuri n’abarezi bo mu kigo cya Groupe Scolaire Nyarusave giherereye mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi ko mu majyepfo y’u Rwanda bemeza ko ibyo bizanagabanya umubare w’abanyeshuri bataga ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Umwarimu umwe yagize ati "twari dufite ikibazo cyuko iyo twabaga twiga abana batanga amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri,bizadufasha rero ko nta mwana uzitwaza ngo nabuze amafaranga none reka mve mu ishuri".

Umunyeshuri nawe yagize ati "umubyeyi wanjye yarabyishimiye aravuga ati ubwo tugiye kuzajya dutanga amafaranga nta munyeshuri uzongera kujya ava mu ishuri,wasangaga abana benshi b'urubyiruko bari mu rugero rumwe nkanjye bava mu ishuri kubera babuze amafaranga".  

Nyamara ariko ngo hari ibigo birenga kuri ayo mabwiriza bikongeraho ay’umurengera binyuze mu bikoresho bituma abanyeshuri.

Nsengiyaremye Christopher ashinzwe igenamigambi no gukurikirana ibikorwa by’uburezi muri MINEDUC.

Avuga ko hari amashuri agera kuri 300 mu Rwanda hose ari gukorwaho ubugenzuzi  kugirango harebwe ayarenze ku mabwiriza hanyuma agahabwa inama bitaba ibyo abanyeshuri batanze ay’umurengera bakazayatangiriraho mu gihembwe gitaha.

Yagize ati "hari amashuri 300 twahisemo 10 kuri buri karere, hariho itsinda ririmo kureba uburyo aya mabwiriza ari gushyirwa mu bikorwa, uretse kureba uburyo amabwiriza ashyirwa mu bikorwa baraganira n'imbogamizi zirimo ikindi baragirwa inama aho banyuranyije nayo bamara kuganirizwa babisobanuriwe ugasanga bahinduye ya babyeyi bakavuga ko bagiye kubihindura noneho umwana yaba yaratswe amafaranga menshi mu gihembwe gitaha azaherwaho kugirango yishyure". 

Hajya kugenwa amafaranga angana mu mashuri ya leta hari hagamijwe guca ubusumbane mu mafaranga ababyeyi bishyuriraga abana hirya no hino mu Rwanda bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro macye yasabwaga kwishyura akayabo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Oct 4, 2022 - 07:56