
Abataragize amahirwe yo kugera mu ishuri bagorwa no kumenya amateka yaranze igihugu
Apr 11, 2025 - 12:08
Mu gihe Abayobozi bakangurira abarezi bo ku mashuri, ababyeyi, amadini n’amatorero kugira uruhare mu kwigisha amateka yaranze igihugu mu 1994. Hari bamwe mu baturage bavuga ko hakiri icyuho ku rubyiruko rutize ndetse n’abacikirije amashuri, mu kumenya amateka byimbitse.
kwamamaza
Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya icyahungabanya igihugu. Dr. Édouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe, arasaba abafite aho bahurira n’urubyiruko kugira uruhare mu kubigisha byimbitse amateka y’igihugu.
Ati "uruhare rw'ababyeyi rurakenewe cyane, uruhare rw'abarimu mu mashuri bikagera ku ruhare urwo twe dufite nka leta natwe turarukora, ibi nibigenda bityo bizatuma tuba mu gihugu gitekanye kizira amacakubiri, kizira Jenoside".
Hari bamwe mu baturage bavuga ko ku mashuri ariho benshi mu rubyiruko bakura ubumenyi bwimbitse ku mateka yaranze igihugu, ariko ko abataragize amahirwe yo kugera mu ishuri bagorwa no kuyamenya bakaba bayavuga bayagoretse, ibi baheraho basaba ko hagira igikorwa.
Umwe ati "iyo uri ku ishuri haboneka umwanya wo kuganira no kumenya amateka y'igihugu ariko iyo uri mu buzima busanzwe haboneka igihe cyo kwiga ku mateka y'igihugu ariko ntabwo igihe kiba gihagije nk'icyo abantu babona ku ishuri kuko haba hari amatsinda n'ibindi bintu bitandukanye bituma abantu babasha kumenya ayo mateka y'igihugu, hagakwiye kubaho ubukangurambaga cyangwa kwigisha abatarageze mu ishuri hakajya haboneka nk'ibihe byo kubigisha".
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko iki ari ikibazo gihari ndetse inzego zitandukanye zifatanyije, bigiye kongerwamo imbaraga binyuze mu biganiro bitangwa byigisha ku mateka.
Ati "muri iyi minsi dufite ikibazo gikomeye aho twatangiye kubona ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko rurimo abashumba, abakozi bo mu rugo, umwanzi ashobora kuba yarabonye ko twebwe ababashije kugera mu ishuri, abafite imiryango myiza dushobora kuba tumaze gusobanukirwa hakaba hashobora kuba hakiri ikibazo mu rubyiruko rumwe rutabasha kubona aya mahirwe, dufatanye dushakije ukuntu tugera kuri ruriya rubyiruko nabo tubigishe, nta na kimwe ingengabitekerezo ya Jenoside, ubugome, ukwangana no kumvira umwanzi wacu byageza ku munyarwanda uwo ariwe wese, tugomba kubirwanya twivuye inyuma".
Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa binyuranye byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu bikorwa higanjemo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusangiza abandi amateka ndetse n’ubuhamya bigaruka kuby’u Rwanda rwanyuzemo mu 1994, ndetse n’ibindi.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


