Poste de sante zikomeje kugira uruhare mu korohereza abaturage serivise z'ubuvuzi

Bamwe mu baturage begerejwe amavuriro y’ibanze azwi nka Poste De Sante baravuga ko zikomeje kugira uruhare mu gucyemura imbogamizi bahuraga nazo batarazihabwa zirimo nko gukora urugendo rurerure bajya kwivuza, gutonda umurongo rimwe na rimwe bagataha badahawe serivisi ariko ubu byaroroshye kuko iyo bafite mituweli bagana poste de santé zibegereye mu tugari bagafashwa mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu gihugu hose hari amavuriro y’ibanze azwi nka poste de santé 1250 yo mu rwego rwa 1 n'amavuriro 21 yo mu rwego rwa 2 atanga ubuvuzi bw'amenyo, bw'amaso no kubyaza. Muri ayo harimo acungwa na Leta ndetse n'ayahawe ba rwiyemezamirimo.

Kugeza magingo aya, aya mavuriro akaba agenda agaragaza uruhare agira mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze ku baturage bayagana hirya no hino mu tugari batuyemo dore ko mu myaka 5 ishize umubare w’abagana aya mavuriro wikubye hafi inshuro 62.

Ibi kandi biravugwa na bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bemeza ko poste de santé zibafasha kubona ubuvuzi hafi yabo.

Umwe yagize ati “izi poste de santé kubera ziba zitwegereye tugera kwa muganga vuba bitadusabye gushaka uko dutega, hari n’igihe umuntu aba adafite amatike ariko iyo ufite mituweli ni byiza cyane uhita uhagera vuba bakakwakira ugahita utaha kare ukabona n’imiti n’ubutabazi bwihuse”.

Undi yagize ati” poste de santé yadufashije kutagenda mu gitondo uricaye kwa muganga bukwiriyeho ugataha utanavuje cyangwa utagezweho, ahangaha uraza bakakuvura kandi ukagenda udatinze”.

Intego u Rwanda rwihaye ni uko muri buri kagari kagira ivuriro ry’ibanze (Poste de santé) ndetse rigakora neza mu kwita ku buvuzi bw’abaturage ntibarembere mu rugo kandi ku kiguzi gito.

Minisiteri y'Ubuzima iravuga ko hari gahunda yo kongera ibikorwa by'ubuvuzi bitangirwa mu mavuriro y'ibanze azwi nka poste de sante kugira ngo abashe gukemura ibibazo bitandukanye by'abayagana nkuko Niyingabira Mahoro Julien umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC akomeza abivuga.

Yagize ati Poste de santé ntabwo ziragera hose, iyo ushyize ikintu ku rwego rw’akagari bivuga ko wa muntu wari ukeneye kwambuka akagari ajya mu kandi agiye gushaka ubuvuzi aba ashobora no kububonera ahongaho nta mpamvu yo gukora uregendo rurerure”.

“Izo poste de sante zimwe muri zo zamaze gushyirwa ku rwego rwa 2, zishobora gutanga serivise zirimo kubyaza ababyeyi ,serivise zo gupima indwara zitandura, ku buryo usanga uruhurirane rwa serivise abantu bashobora guhererwa kuru poste de sante rwigiye hejuru ugereranyije n’izindi ziri mutundi tugari, urugendo ruracyahari rwo kunoza serivise zitanga no kuzishyira ku rwego abaturage bakeneyeho serivise bishimira”.

Kugeza ubu, abivuriza kuri poste de Santé bavuye ku 71,212 mu mwaka wa 2016/2017 bagera kuri miliyoni 4,425,855 hagati y'umwaka wa 2020/2021. 

Ibi byagabanyije umubare w'abivurizaga ku bigo nderabuzima ndetse n'abavurwaga n'abajyanama b'ubuzima. Gusa kugeza ubu ngo hakenewe kubakwa andi mavuriro y'ibanze kuko mu Rwanda hari utugari 200 tudafite ivuriro na rimwe.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Aug 22, 2023 - 09:54