Ikoranabuhanga rifasha mu kugabanya icyuho cya ruswa

Ni kenshi hirya no hino hagenda hakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ruswa, ariko abaturage bavuga ko ikoranabuhanga ryagafashije mu kugabanya ruswa kuko kuri ubu hari serivise abaturage basaba badahuye n’abayobozi.

kwamamaza

Raporo zitandukanye ndetse n’ubushakashatsi bunyuranye bigaragaza ko ibipimo bya ruswa byerekana ko ruswa igenda igabanuka mu Rwanda, aha niho n’abaturage bavuga ko ari kenshi bajyaga gusaba serivise mu bayobozi mu nzego zitandukanye bakabasaba gutanga akantu kugirango bazibone ariko ubu ikoranabahunga ribafasha kubona serivise badahuye n’abayobozi bigatuma badasabwa ruswa.

Umwe ati "nataye irangamuntu ndangije ndagenda mbona bankemuriye ikibazo neza nta kuvuga ngo banza uduhe akantu". 

Undi ati "ikoranabuhanga ryaradufashije kuko byabaye ngombwa ko iyo ukeneye nk'icyangombwa ujya ku irembo, byagabanyije ruswa kuko icyo gihe ntaho uhirira n'umuntu wo kubigufashamo ahubwo wowe ujya ku irembo".   

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda uvuga ko gusaba serivise hifashishijwe ikoranabuhanga bifite uruhare rukomeye mu kugabanya ruswa kandi ari ibyo kwishimirwa.

Apollinaire Mupiganyi umunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency international Rwanda ati "kuri ubu usanga amakuru yose akureba ushobora kuyasanga ku irembo mu gihe hari icyangombwa ushaka ku buryo ubisaba nta wundi muntu muhuye, serivise zitangirwa mu irembo ni nyinshi cyane, dutekereze iyaba izo serivise zatangwaga abantu bagomba guhura wumve ibyuho bya ruswa byaba bihari".

"Ibipimo byagendaga byerekana ko ibiciro bya ruswa muri Polisi biri hejuru, Polisi yo mu muhanda harimo ibyuho aho mu muhanda Abapolisi bagendaga bahura n'abatwara imodoka hatarajyaho za kamera, umushoferi yahura n'umupolisi akamubwira ati warengeje umuvuduko hakabaho no kujya impaka ariko ubu umuntu avugana n'ikoranabuhanga, ikoranabuhanga ni uburyo bwiza bugezweho bufasha kunoza imitangire ya serivise no gukumira ibyuho bya ruswa byashobora kugaragara kugirango ruswa ikomeze kugenda igabanuka mu gihugu cyacu".      

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane Transparency international washyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rushya rwo kurwanya ruswa 2023 n’amanota 53% ruvuye ku mwanya 54 rwariho mu 2022 n’amanota 51%.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwo rwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2018 kugeza ku wa 25 Mata 2024, hamaze gukurikiranwa dosiye 5107 z’ibyaha bifitanye isano na ruswa, zakurikiranywemo abantu 10169.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 2, 2024 - 08:33