MINALOC irakangurira ababyeyi n'abarera abana kutabavana mu ishuri

Mu gihe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikangurira ababyeyi n’abarera abana kutabavana mu ishuri, ababyeyi bavuga ko iki kibazo ahanini gitizwa umurindi n’ubukene cyangwa kwirengagiza inshingano ku ruhande rw’abayeyi dore ko leta iba yakoze ibishoboka ishyira imbaraga mu gufasha umwana wese kubona uburenganzira bwo kwiga.

kwamamaza

Ikibazo cy’abana bata ishuri giterwa n’imbogamizi zirimo ubukene no kwirengagiza inshingano ku ruhande rw’ababyeyi nkuko bamwe mu babyeyi baganiriye na Isango Star babivuga.

Umwe yagize ati "iyo ababyeyi birengagije inshingano bidindiza abana n'umubyeyi nawe aba afite ikibazo, aba akeneye abantu bamuganiriza cyangwa leta igashyiramo imbaraga ikajya ireba abo babyeyi bafite abana batajya kw'ishuri kubwo kubadindiza kandi bafite ubushobozi bakabupfusha ubusa bakagira abantu babaganiriza, mu nzego z'ibanze hakabamo abantu babaganiriza".

Undi yagize ati "biragoye ntabwo byoroshye ariko ni ukugerageza abantu bakigomwa bakishyurira abana amafaranga y'ishuri, ntibyoroshye ariko abantu ni ukugerageza gukubita inzi ibipfunsi, biba byiza iyo wabiteguye mbere kugirango wa mwana azagire icyo ajyana ku ishuri atagize ikibazo".        

Bijyanye n'ibi Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo ikangurira ababyeyi n’abarera abana kutabavana mu ishuri, iri tangazo kandi rivuga ko inzego zibanze ziri gukusanya amakuru agamije kumenya niba abanyeshuri bose biga.

Ibi biri gukorwa hagenzurwa ko abanyeshuri bose ndetse n’abatsinze ibizamini bya leta batabonye ubushobozi bwo gukomeza amashuri mu bigo bibacumbikira mu rwego rwo kubafasha kubona nibura uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Imibare y’abana bata ishuri mu Rwanda yari yamanutse muri 2020 igera ku 8%, yongera kuzamuka 2021, aho 5% by’abanyeshuri batasubiye kwiga nyuma ya Covid-19.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irakangurira ababyeyi n’abaturanyi gukurikirana no gutanga amakuru ku buyobozi mu gihe bamenye umwana utajya ku ishuri.  

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 6, 2023 - 07:44