Mu Rwanda hateraniye inama idasanzwe yiga ku bibazo byugarije Afurika mu rwego rw’ubuvuzi

I Kigali mu Rwanda hari kubera inama y’iminsi 3, y’ihuriro ry’ubuvuzi mu bihugu by’Afurika, ni inama ibaye ku nshuro ya 25 aho inzego z’ubuvuzi muri ibi bihugu zivuga ko igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije umugabane w’Afurika mu rwego rw’ubuvuzi ndetse no kwigira hamwe uko bishobora gukemuka.

kwamamaza

Ni nama ibaye ku nshuro ya 25 aho ibihugu 30 byo muri Afurika bihagarariwe kugirango byite ku bibazo bitandukanye byugarije urwego rw’ubuvuzi muri Afurika ndetse nuko bishobora gukemuka.

Prof Simon Nemutandani umuyobozi w‘ihuriro ry’urugaga rw’ubuvuzi muri Afurika ati "Iyi nama irareba ibihugu by’umugabane w’Afurika, twemeje ko ibera hano i Kigali mu Rwanda, kugirango dukomeze kungurana ibitekerezo tukagira abaganga beza, bashobora guhatana, tugakuraho y'uko abaturage bacu benshi batakaza amafaranga menshi bajya kwivuriza mu bihugu byo mu burayi, twazamura urwego rwacu bakivuriza hano muri Afurika.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuga ko urwego rw’ubuvuzi rufite imbogamizi nyinshi zikwiye kwitabwaho zigakemuka ari nayo mpamvu zituma hari bamwe bahitamo kujya hanze y’umugabane w’Afurika.

Umwe yagize ati "haracyari ibibazo byinshi cyane cyane iby'umubare mucye w'abaganga muri rusange, icyo ni ikibazo duhiriyeho n'ibihugu byinshi, ikibazo cy'umubare, umubare ntabwo uhagije, hari aho bakorera, hari uburyo inzego zibafasha, aho hantu bakorera muri rusange se ni hanini, harahagije, harahari?" 

Undi yagize ati "ugiye kureba umushahara w'Umurundi ukareba niwo akorera hano mu Rwanda cyangwa muri Kenya n'ahandi usanga ntaho bihuriye nicyo gituma bafata umwanzuro wo kugenda ahandi. abarwayi benshi abaganga ntabahari n'abahari baragenda ahandi".     

Dr. Sabin Nsanzimana Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda avuga ko iyi nama itagomba kubera abayitabiriye imfabusa nk’ibihugu bifite icyerekezo.

Ati "Ndatekereza ko ibyo mubereye hano byumvikana neza. Ku musozo w’iyi nama twiteze ko tuzabona umusaruro uyiturutsemo, kandi mushishikarijwe no kwigiranaho, buri nama ikazagaragaza impinduka bitari ibyo bikaba byaba ari uguta igihe, kandi ndatekereza ko mutakemera kumara igihe kingana gutyo ntacyo mwunguka, ahubwo ari ukunguka inyungu nini itari nini mu ngano ahubwo inyungu nyishi nk’ibihugu bifite icyerekezo".

Ibihugu 30 by’umugabane w’Afurika nibyo bigize ihuriro ry’urugaga rw’ubuvuzi muri Afurika, ni nabyo byitabiriye iyi nama izamara iminsi 3 aho iri kwiga ku bibazo byugarije umugabane w’Afurika muri uru rwego kugirango higwe uko byakemuka.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 5, 2023 - 14:18