Ikigo cy'imiti cy'Afurika igisubizo ku Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwakiriye ku mugaragaro icyicaro cy’ikigo nyafurika gishinzwe imiti. Ikigo kije kuziba icyuho cyo kuba ku mugabane wa Afurika nta rwego ruhuriweho rwari ruhari rugenzura imiti kuko kenshi wasangaga ibihugu bifite gahunda zabyo zitandukanye zo kuyigenzura. U Rwanda rukaba rubaye icyicaro nyuma yokubihatanira n'ibindi bihugu 9 byo ku mugabane w’Afurika.

kwamamaza

U Rwanda rwaratoranyijwe ngo rube icyicaro cy’iki kigo gifite icyicaro mu karere ka Nyarugenge mu kagari ka Kiyovu, kugirango kijye kireba ibijyanye n’imiti ikorerwa kumugabane wa Afurika no kuyishyira ku isoko ndetse n’ubushakashatsi ku miti, hagamijwe gusohora imiti itagira ingaruka ku buzima bw'abantu.

Kuba u Rwanda ari icyicaro cy'iki kigo Africa Medicines Agency (AMA), ni inyungu ku Rwanda ndetse n'umugabane wa Afurika muri rusange nkuko bivugwa na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsazimana.

Ati "inyungu gifitiye umugabane wacu nuko imiti ikorerwa ku mugabane izajya ikorerwa ubushakashatsi iki kigo kikabukurikirana ndetse n'imiti icuruzwa cyangwa uburwayi bwinjira kuri uyu mugabane hakazajya hasuzumwa ubuzirangenge bw'imiti dufata kuko ubu byakorwaga n'ibihugu gusa ku giti cyabyo ariko rimwe na rimwe ugasanga hari ibihugu bidafite ubushobozi bityo iyo miti ikaba yatembera ku mugabane wacu idafite ubuziranenge".     

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima muri AU, Cessouma Minata Samate, yavuze ko iki kigo kizatuma umugabane wa Afurika ubasha kwikorera imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, ashima ingufu leta y’u Rwanda yashyizemo.

Ati "Icyi gikorwa ntikibaye kubw'impanuka kuko mu gihe cyo gutoranya ibihugu bigize uyu muryango bigomba kwakira ikigo cy‘imiti cya Afurika, habaye inzira ikomeye yo gusuzuma. Mu gupiganwa habanje ibihugu 14 ariko hatoranwamo ibihugu 9. U Rwanda rwaje ku isonga mu bihugu byose byahataniraga gukemura iki kibazo. Ndabashimiye cyane kuko iyi ari imbuto nziza kubera ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira isuzumwa, ubushakashatsi mu kugenzura imiti ku mugabane wa Afurika".

Iki kigo kizakemura ikibazo cy’imiti y’imyiganano, idafite ubuziranenge cyangwa ubushobozi bwo kuvura indwara. Leta y’u Rwanda niyo yatanze iyi nzu iki kigo cyatangiye gukoreramo, cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu inatanga imodoka nshya 11 zizakoreshwa  n’abakozi bacyo.

Muri Gashyantare 2019 nibwo umwanzuro ushyiraho Africa Medicines Agency (AMA) watowe n’Inteko rusange ya AU aho iri shami ryitezweho gufasha mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse ku mugabane wa Afurika.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Nov 2, 2024 - 08:30