Nyaruguru: Abaturage baravuga ko amaterasi y'indinganire bakorewe bayitezeho kongera umusaruro

Mu Karere ka Nyaruguru abaturage baravuga ko kuba barafashijwe gukora amaterasi y'indinganire byagabanyije isuri yatwaraga ubutaka bw'ubuhinzi.

kwamamaza

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muganza, umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo bibutse igihe batari bagakorewe amaterasi y'indinganire bakabigereranya n'ubu bafashijwe kuyabona, basanga harimo itandukaniro rishingiye ahanini ku gufata neza ubutaka.

Umwe yagize ati "amaterasi twarayishimiye kuko tubona ubwatsi ubundi tukabona amata duha abana, ubutaka ntibukigenda, umusaruro turawubona".    

Undi yagize ati "tutarayabona umusaruro wabaga muke, ubutaka bwaragendaga imivu ikabutwara ariko ubu nta butaka bukimanuka ngo bugende".  

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel avuga ko ubwo amaterasi y’indinganire bayabonye, basabwa kuyafata neza bayahingamo mu buryo bugezweho.

Yagize ati "mu kuyabyaza umusaruro ni ukuyafata neza, kugirango ubyaze umusaruro amaterasi ni uguhinga usimburanya ibihingwa nkuko amabwiriza y'ubuhinzi abigena, ikindi ni ukumenya kuyobora amazi ashobora kuba yajya mu iterasi, ikindi ni uguteraho ubwatsi kumpera z'iterasi cyangwa kumugunguzi ariko bakanayashakira n'imborera kugirango atagunduka".   

Mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka w’imihigo 2022/2023, bateganyaga gutunganya amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitari 484. Uyu muhigo weshejwe 100%, ngo witezweho kubungabunga ubutaka, no kongera umusaruro cyane cyane ibirayi ku isoko byitiriwe Nyaruguru kubera umwihariko wabyo.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Jun 5, 2023 - 08:38