Ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi cyasabwe ubusobanuro ku bibazo birimo

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo wa leta (PAC) yasabye ubusobanuro ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi (RISA) ku bijyanye n’idindira ry’umushinga wiswe digitalization ugamije kuvugurura sisiteme n’imikorere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo bya leta wahagaze utaranamara igihe kingana n’umwaka, nyamara icyo kigo cyari cyaratse inguzanyo ingana na miliyoni 28 z’amayero.

kwamamaza

Digitalisation ni umushinga wari ugamije kuvugurura bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga biri muri analogue, bimaze igihe kinini mu bigo bya leta kugirango bivugururwe bijyanishwe n’igihe ariko ngo ni umushinga wadindiye utaranamara umwaka utangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hon. Depite Niwemahoro Wassila umwe mu bagize PAC ati “hari ibibazo byagaragaye muri uwo mushinga harimo kudindira kw’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, mu kwezi ku Ukwakira 2024 nyuma y’amezi 11 umushinga utangiye ibikorwa byari byarateganyijwe byari bitararangira, kugeza icyo gihe ku nguzanyo ingana na miliyoni 28 z’amayero hari hamaze gukoreshwa gusa ibihumbi 368 by’amayero bingana 1.2%”.

Yakomeje asaba ko ayo makosa yatangirwa ibisobanuro birambuye kuko adakwiriye.

Ati “kuri ibi bibazo komisiyo irasaba ibisobanuro ku mpamvu habayeho gutinda cyangwa idindira ry’umushinga bituma amafaranga wagenewe adakoreshwa”.

Innocent Bagamba Muhizi, umuyobozi mukuru w’ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi (RISA), aremera uko kudindira kw’uwo mushinga ariko akavuga ko icyabitindije ari ubugenzuzi bw’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga mu bigo ariko ko bwarangiye ugiye gusubukurwa mu buryo bwihuse.

Ati “habayemo ubukererwe ariko ubu twashyizeho ingamba zo kugirango akazi kose kihute, ikibazo cyatumye habaho kudindira kwa mbere nuko twagombaga kuzenguruka mu bigo byose bitwara umwanya munini biba ngombwa ko tunaganira n’abashinzwe ikoranabuhanga muri ibyo bigo, ubu umushinga ugeze ku rugero rwihuta”.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi (RISA) cyagaragaje ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bimaze igihe kinini ndetse bitakijyanye n’igihe aribyo biba byihishe inyuma yo kudindira kwa serivise mu bigo bya leta ndetse ko ari nayo mpamvu bikwiye kuvugururwa bikajyanishwa n’igihe tugezemo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star  

 Jul 8, 2025 - 10:15